Gatsibo: Litiro 2184 z’inzoga zitemewe za Suzi na Chief Waragi zafatiwe mu murenge wa Kabarore

Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abaturage yafatiye ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo mu modoka ifite plaque RAA 059 Z y’uwo bakunze kwita My Good.

Ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo ine n’itanu z’ijoro nibwo iyi modoka yafashwe n’inzego za Polisi ku makuru yari yatanzwe n’abaturage.
Iyi modoka yari yikoreye amakarito 182 arimo litiro 2184 z’ibiyobyabwenge bamwe bita ko ari inzoga za suzi na chief waragi, bikaba byari bipakiye mu mifuka yari yanditseho amazina menshi adasa, byerekana ko byari bishyiriwe abantu batandukanye.

Ibi biyobyabwenge byari byafunganywe ubwitonzi n'ubuhanga mu mifuka itandukanye.
Ibi biyobyabwenge byari byafunganywe ubwitonzi n’ubuhanga mu mifuka itandukanye.

Amakuru abaturage babwiye Kigali Today aravuga ko ibi biyobtabwenge ngo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3 n’ibihumbi 600. Uwari utwaye iyo modoka yabonye bamutahuye ahita atoroka, n’ubu aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurege wa Kabarore Murara Kazora Fred yibukije abaturage ko uretse kuba ibi biyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ababinywa ngo n’ababifatanywe bibagiraho ingaruka n’igihombo kinini, akaba yabasabye kubyirinda bakabgendera kure.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent Nsengiyumva Benoit yabwiye Kigali Today ko ingingo ya 594 na 595 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ziteganya igifungo cyiza mwaka 1 kugera kuri 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 5 ku muntu uhamwa n’ibyaha byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka