Nyamasheke: Abayobozi barashaka ko abaturage bumva bakanakunda mituweli badaciwe amande

Mu gihe Itegeko rigenga ubwisungane mu kwivuza bita mituweli (Mutuelle de Santé) riteganya ko umuntu udafite ubwisungane mu buvuzi ateganyirizwa ibihano birimo igifungo ndetse n’ihazabu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko icyo bushyize imbere ari ukwigisha abaturage b’aka karere bakumva umumaro wo gutanga uyu musanzu kuruta ko bwahita bukoresha ibihano biteganywa n’itegeko.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko aka karere gashishikajwe no gukangurira abaturage bako kwitabira gutanga ku bushake uyu musanzu wa Mituweli kuko ari bo bifitiye inyungu, ariko ko abazakomeza kwinangira hazakoreshwa ibihano, nk’uko itegeko ribiteganya.

Ukwezi kwa kabiri (Gashyantare 2013) kurangiye abaturage b’akarere ka Nyamasheke basaga gato 80% bamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Hari abaturage basaga 80% bamaze kumenya akamaro ka mituweli badatseta ibirenge mu kwisunga abandi.
Hari abaturage basaga 80% bamaze kumenya akamaro ka mituweli badatseta ibirenge mu kwisunga abandi.

Imibare dukesha ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke yerekana ko kugeza ku itariki ya 1 Werurwe 2013, abaturage bagera kuri 81,1% ari bo bamaze gutanga umusanzu wa Mituweli wa 2012-2013. Cyakora ubukangurambaga burakomeje kugira ngo n’abataratanga uyu musanzu bawutange.

Mu gihe habura amezi atagera kuri 4 kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013 urangire, bivuze ko abaturage bataratanga uyu musanzu batarabasha kubona serivise z’ubuvuzi zishingira kuri ubu bwisungane mu gihe cy’amezi 8 atambutse.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko aka karere gakora ibishoboka kugira ngo ubukangurambaga bugere ku baturage uko bikwiye kandi bumve akamaro ko gutanga umusanzu w’ubu bwisungane ku buzima bwabo.

Abari mu bwisungane mu kwivuza mu Rwanda bafashwa kwivuza kugera no ku ngobyi z'abarwayi.
Abari mu bwisungane mu kwivuza mu Rwanda bafashwa kwivuza kugera no ku ngobyi z’abarwayi.

Habyarimana avuga ko ari byo koko ko hariho itegeko rihana umuntu utagira ubwisungane mu buvuzi abarizwamo ariko na none ko aka karere gashyira imbere ubukangurambaga kuruta ibihano.
Cyakora na none umusanzu w’ubwisungane ugira igihe utangwamo hakaba n’igihe uhagarara. Biteganyijwe ko kugeza ku itariki ya 15/03/2013 ibikorwa bijyanye no kwaka umusanzu wa 2012-2013 bizahagarara.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste akaba asaba ko abaturage bakwiriye kumva ibyiza by’ubu bwisungane bagatanga umusanzu kandi ko abazakomeza kwinangira kugeza kuri iyi tariki bashobora kuzahura n’ibihano biteganywa n’amategeko.
Gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ni itegeko kuri buri Munyarwanda ariko na none bikaba ubushake bw’uwutanga.

Itegeko rigenga ubwisungane mu kwivuza mu ngingo yaryo ya 60 ivuga ku muntu udafata ubwisungane mu kwivuza cyangwa ubuza abandi kwitabira ubwisungane mu kwivuza, ivuga ko:
“Ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5000Frw) kugeza ku bihumbi icumi (10.000Frw), umuntu wese utabarizwa mu batishoboye bagomba gufashwa udafite ubwisungane mu kwivuza”.

Iyi ngingo kandi ikomeza ivuga ko: “Ahanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi (7) kugeza ku minsi mirongo cyenda (90) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000Frw), umuntu wese ugandisha abandi ababuza kwitabira ubwisungane mu kwivuza cyangwa kimwe muri ibyo bihano”.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka