Amerika: Yamizwe n’icyobo cyikoze munsi y’uburiri yari aryamyeho
Amakuru atangazwa n’urubuga www.lepoint.fr aravuga ko mu ijoro ryo kuwa kane ushyira uwa gatanu tariki ya 01/03/2013, umugabo w’ahitwa i Brandon muri leta ya Floride muri Letza Zunze ubumwe za Amerika yamizwe n’icyobo cyikoze munsi y’aho yari aryamye. Icyo cyobo cyikoze asinziriye nuko kiramutwara.
Ubwo iyi nkuru yatangazwaga na www.lepoint.fr umurambo w’uyu mugabo wari utaraboneka ariko bakeka ko yaba yapfuye kuko atari akivuga cyangwa ngo abagerageje guhamagara bagire ubitaba.

Abayobozi bo muri ako gace bahamagawe muri iryo joro batungukiye ku cyobo kinini gifite nka metero 30 z’umurambararo, ariko ntibabasha kuvugana n’uwari wagitebeyemo.
Nyir’ukumirwa n’icyi cyobo akaba yari umugabo w’imyaka 36. Ngo agitangira kumva icyi cyobo kiri kumutwara yatabaje umuvandimwe we ngo amutabare ariko uyu muvandimwe ntacyo yashoboye kumumarira.
Inzu icyi cyobo cyikozemo ngo yari irayemo abantu bakuru batanu n’umwana w’imyaka ibiri. Binavugwa ko gishobora kuzagera aho kigatwara inzu yose.
Abayobozi bo muri aka gace bavuga ko icyi cyobo cyikoze, kikaba ngo kitarabayeho ku bw’amaboko y’abantu. Ni na yo mpamvu abaturage batuye hafi aho na bo babaye bimuwe ngo bitazaba no muri ako gace kose bakagenda bamirwa n’ibyobo urusorongo.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire mubayo.
wa muntu we ibyu uvuga nibyo
Erega nibyo bahora batubwira ngo tube maso,twitegure kuko ntawuzi umunsi n’ijoro. Kwakira agakiza ni inyungu za buri wese, kandi ugahora wiyeza ngo utunganire Umuremyi wawe, kuko igihe Ashakiye araguhamagaza. Nta mpamvu yo gutegereza ejo, ntiwamenya, wenda yagutumaho mu kanya; kandi ntabwo yita ku myaka, cash, imbaraga, ubuzima bwiza. Mbaye mbaburiye hakiri kare.