Uwungirije Ambasaderi w’Amerika arakurikirana uko batera umuti urwanya malariya mu Rwanda
Uwungirije Ambasade wa leta z’unze ubumwe z’Amerika mu Rwanda Jessica Lapenn kuwa 04/03/2013 yasuye ibikorwa byo gutera mu mazu umuti wica umubu utera malariya bikorerwa mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera.
Jessica Lapenn ubwo yageraga mu rugo rw’uwitwa Karabayomba Immacule utuye mu kagari ka Ruhuha ya mbere yeretswe uburyo abakora icyo gikorwa bagitegura, bakabanza kubisobanurira abaturage, uko bavanga imiti ikoreshwa kugeza ku gikorwa cyo kuwutera mu mazu ndetse uwaterewe agasubira mu nzu ye.

Yabwiye abo baturage ko Leta ya Amerika izakomeza gutera inkunga icyo gikorwa kuko bigaragara ko hari umusaruro ufatika gitanga mu kurwanya indwara ya malariya muri ako gace dore ko yari yarabaye indiri yayo.
Ambasaderi Jessica Lapenn ati: “Turabasaba ubufatanye muri iki gikorwa kuko butabayeho amafaranga dutanga ntacyo yaba amaze, kandi ndashima intego leta y’u Rwanda yihaye yo kurwanya malariya, ikwiye kubera urugero abandi.”
Yababwiye ko ubwo bufatanye bugomba kuva ku nzego zo hejuru muri minisiteri kugera ku z’ibanze kuko aribyo bishobora gutanga umusaruro maze malariya igacika burundu. Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima Uzziel Ndagijimana yabwiye abaturage ko intego ya leta y’u Rwanda ari uko malariya icika burundu, aboneraho asaba uruhare rwa buri wese mu gukurikiza amabwiriza yemejwe ngo malariya izagere koko ubwo ihashywa burundu.

Bwana Ndagijimana ati: “ Turamutse twese twihaye intego yo kurara mu nzitaramibu iteye umuti, kurwanya ibihuru n’ahantu hose umubu ushobora kororokera malaria yacika burundu. Gusa ibyo ntibyagerwaho buri rugo rutabyitabiriye ngo buri wese abigiremo uruhare.”
Ndagijima yababwiye ko kwirinda biruta kwivuza ariko ko n’ugize ibyago byo kurwara agomba kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo ahabwe imiti. Igikorwa cyo gutera umuti urwanya umubu utera malariya gikorerwa mu mirenge 6 muri 15 igize akarere ka Bugesera, kuko iyo mirenge yiganjemo inzuzi n’imigezi kandi ariho umubu utera malariya ukunda kororokera nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rukundo Julius.
Yagize ati “Kuva igikorwa cyo gutera umuti mu mazu cyatangira mu mwaka wa 2009 igipimo cy’abarwara malariya kiragabanuka cyane kuko mbere cyari kuri 59,5% none ubu kigeze kuri 14% mu mwaka wa 2013. Intego ni uko tugomba kuyihashya burundu kandi ntawugomba gupfa azize malariya.”

Rukundo yavuze ko hari imirenge imwe yo muri ako karere imaze kugera ku 10% by’abarwara malariya kandi ko bazaharanira kugabanya uwo mubare w’abandura.
Ibikorwa byo gutera umuti wica imibu itera malariya birakorerwa mu turere dutatu twagaragawemo indwara ya malariya cyane, aritwo Bugesera , Nyagatare na Gisagara aho biteganyijwe ko amazu agera ku bihumbi 120 azaterwamo umuti.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitanga amadolari ya Amerika miliyoni 110 mu kurwanya malariya mu Rwanda buri mwaka. Ni amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 70 na miliyoni 400.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|