UNHCR iremeza ko Abanyarwanda bari kwitabira gutaha ari benshi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Mpunzi UNHCR ryatangarije i Bukavu muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ko mu mwaka ushize wa 2012 ryacyuye impunzi z’Abanyarwanda 1,154 babaga muri Kivu y’Amajyepfo, barimo abari abarwanyi ba FDLR 390.

Mu kiganiro n’abakorera ibitangazamakuru byo mu gace ka Kivu y’Amajyepfo, UNHCR yagaragaje ko mu mpunzi z’Abanyarwanda zikiri mu mashyamba ya Kongo harimo ngo abatari bake bamaze kumva ko iwabo mu Rwanda ari amahoro, bakaba bakomeje kugira ubushake bwo gutaha ari benshi.

Amakuru dukesha ushinzwe gukangurira impunzi n’abarwanyi ba FDLR gutaha mu Rwanda, Bwana Alphonse Ngoye, ngo imibare y’Abanyarwanda bashaka gutaha bava mu mashyamba ya Kongo ikomeje kwiyongera kuko bagenda bamenya ko mu Rwanda ari amahoro kandi ko abatashye mu Rwanda baruhutse ubuhungiro, bakaba batekanye kandi bari mu bikorwa by’iterambere.

Uyu Alphonse Ngoye akaba ashima ubukangurambaga abo barwanyi bakora iyo bageze mu Rwanda kuko ngo barimo benshi bakangurira abandi barwanyi gutaha bitewe n’ibyiza babona u Rwanda rwagezeho kuva igihe baherukiye mu Rwanda.
Ibi ngo byaba biri mu bituma umubare munini w’Abanyarwanda bava mu mashyamba wiyongera umunsi ku munsi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka