Mudasobwa za One Laptop per Child ngo zikoranye ubuhanga buhanitse buzibuza gukoreshwa n’umujura

Mudasobwa za One Laptop per Child zikoranye ubuhanga ngo ku buryo hari uburyo bazifunga n’uwayiba ikaba itagira icyo imumarira nk’uko Mukarutwaza Alphonsine, umwe mu barimu bahuguriwe ibijyanye n’izo mudasobwa, abitangaza.

Mukarutwaza yigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Kirambo, mu karere ka Burera. Avuga ko izo mudasobwa zikoze ku buryo bazifunga, zigafungurwa hifashishijwe porogaramu yabugenewe ku buryo uwafunze mudasobwa ye neza n’abajura batayimwiba ngo bagire icyo bayikoresha.

Agira ati “…hari gahunda y’uko bajya bazifunga kugira ngo umuntu uyibye nawe ntigire icyo imumarira. Iyo bazifunze rero mu kigo kizishinzwe (OLPC) baduhaye “Programme” kuri “Flash”… umuntu akoresha akayifungura.”

Mudasobwa za One Laptop per Child ngo zikoranye ubuhanga buhanitse butuma umujura atabasha kuyikoresha.
Mudasobwa za One Laptop per Child ngo zikoranye ubuhanga buhanitse butuma umujura atabasha kuyikoresha.

Mukarutwaza akomeza avuga ko abakoze mudasobwa za One Laptop per Child bazikoranye ubuhanga kuko bari bazi ko ari iz’abana. Ngo ntizikunze kugira ibibazo (Virus), nk’ibya mudasobwa zisanzwe, ku buryo ari mudasobwa zidapfa kwangirika no gupfa vuba.

Agira ati “Ntabwo zikunze gupfa pe, zikoranye ubuhanga buhanitse.” Akomeza avuga ko hari n’igihe umunyeshuri acikwa akayitura hasi ariko ntigire icyo iba, iyo yari ifunze neza. Ngo ko abanyeshuri biga mu mashuri abanza bemerewe guhabwa izo mudasobwa baba bagomba kuba biga mu mwaka wa kane kuzamura. Bazikoresha biga mu ishuri ndetse bakanazitahana iwabo kugira ngo bakomeze bazigireho banazimenyereze.

Mukarutwaza avuga ko iyo abana bazitahanye iwabo biba bigoye kuzikurikirana. Asaba ababyeyi kujya bafasha abana babo kuzifata neza kugira ngo zitangirika kuko zibafitiye akamaro.

Agira ati “…ikintu nabasaba (ababyeyi) ni ukuvuga ngo niba abana batahanye “laptop” nifuza yuko umwana atajya kuvoma ayijyanye ku mugezi kuko ashobora kuyijyana ku mugezi akayitura mo. Umwana ntabwo yajya kwahira ayijyanye kwahira.”

Ku kigo cy’amashuri abanza cya Kirambo hari mudasobwa za One Laptop per Child zigera kuri 644. Mukarutwaza ahamya ko nta kibazo zari zagira kuva baziha abanyeshuri kandi banazitahana n’iwabo.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

@Kayitare. ibibazo urikwibazo nundi yabyibaza, kandi bifite ishingiro.
Uzagerageze ushake umuntu cg ujye kukigo cyamashuri cyagezweho niyi gahunda ya OLPC maze witegereze uzasanga iriya machini ihabanye cg itandukanye nindi yose usanzwe uzi. ntago ubasha kuyikuramo disk dur ngo uyishyire muyindi kuko ntago designer wazikoze ari umwe kuburyo zakwambara stick memory. ikindi nuko ifite capacity ntoya kuburyo itajyamo Windows nkizindi machine usanzwe uzi(more details about that Xo PC call me on 0726048170).

Jeff yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Ndumva iyo laptop inteye amatsiko cyane kuburyo nibaza ibi bikurikira:
1)reka mvuge ko ndi umujura,yenda mbashije kuyiba ngo nyihindure iyanjye(kuko ndi umujura)nkaba nabasha kwinjira muri bios yayo,nkaba nahindura settings zayo nkashyiramo indi operating system,nyuma yaho byakwanga ko nyikoresha?
2)Reka tuvuge koko ko ibyo byo hejuru byanze,none nkuyemo storage disk yayo nkayijyana muyindi computer nah o yakwanga gukorerayo?
3)Machine kwitura hasi ntigire icyo iba(igihita gipfa akenshi ni hard disk na motherboard irimo imbere kubera oscillation ishobora guhongoka circuit ikaba irapfuye)niba ari kuburyo nk’ubwa FLASH bwo ndumva napfa kubyemera ko yakwitura hasi ntigire icyo iba.
4)Ese koko yo uramutse ukuyemo storage disk ukyishyira mu yindi computer nyuma ya formattage ya hard disk itabyemera!ntifunguka?
5)uko bakomeza kuvuga ko ikoranye ubuhanga buhanitse niko bayiterereza abajura ngo bayibe .please mujye muvuga ko iri munsi ya zimwe za made in china kuko byakumvikana yenda bikagabanya kuyirebaho cyane,
6)Kwiba ibikoresho by’abana ni bibi.ushaka kwiba ako gakinisho k’aba petit azabanze yibe igikinisho cy’umwana we arebe uko bimubangamira mbere yo kubikora!umwana yanakuvuma ukazapfa wiba,cyangwa Imana ikagukubita urushyi kubera agahinda k’umwana.
7)abana bose zizabageraho ryari? abo bana iyo bamze gukura bagenerwa iki ko nyuma ya primaire ari nabwo ziba zinakenerewe ibifite akamaro,bo zizabageraho ryari?
8)Thanks.

Kayitare yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka