Goma: Umubare w’abaguye mu ndege ntuvugwaho rumwe
Nyuma y’impanuka y’indege yabaye ku mugoroba w’itariki ya 04/03/2013 mu mujyi wa Goma, umubare nyakuri w’abari bayirimo ntuvugwaho rumwe n’inzego z’ubuyobozi, mu gihe ahabereye impanuka harinzwe bikomeye abantu badashobora kuhagera ngo bimenyere ukuri naho inzego zishobora gutanga amakuru zikaba zirinze kugira icyo zitangaza.
Amakuru atangazwa na Guverineri wa Goma Julien Paluku aravuga ko indege yari itwaye abantu 35 ariko aya makuru atandukanye n’ayemezwa na Minisitiri ushinzwe ingendo muri Congo Justin Kalumba wemeje ko Foker 50 ya sosiete CAA yari itwaye abantu 9, barimo abagenzi 3, abakozi b’indege 6.
Ku mugoroba w’itariki ya 04/03/2013 isaa kumi n’imwe n’iminota 55 nibwo mu mujyi wa Goma humvikanye impanuka y’indeye yari ivuye ahitwa i Lodja muri Kasaï-Oriental ijya i Goma. Minisitiri Justin Kalumba akaba yemeje ko iyi mpanuka yabaye hasigaye iminota ibiri ngo indege igwe ku kibuga kaandi ngo byatewe n’ikirere cyari kimeze nabi kubera imvura n’umuyaga mwinshi. Ku bw’amahirwe aho yaguye ntiyangije ibintu byinshi kuko hatari hatuwe.

Igihugu cya Congo kiri mu bihugu bigaragaramo impanuka cyane, hagendewe ku mibare itangwa n’inzego zishinzwe ingendo z’indege mu mwaka wa 2012 muri Congo habaye impanuka 3 mu duce twa Butembo na Maniema, naho 2011 hagaragaye impanuka 1 mu gihe 2010 hagaragaye impanuka 2.
Umuryango w’ibihugu by’Uburayi uherutse kubuza indege za Congo kwinjira mu kirere cy’Uburayi ngo kubera ko izo ndege ziri mu zikunze gukora impanuka kandi zitajya zuzuza ubugenzuzi nyabwo. Kutagira ibikoresho bihagije mu gutanga amakuru, gukoresha indege zishaje no gutwara ibintu byinshi ngo biri mubituma impanuka ziyongera.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|