Gakenke: Hashize imyaka ibiri mudasobwa zatanzwe muri gahunda ya one Laptop per child zidakoreshwa
Abanyeshuri biga mu Kigo cy’Amashuri Abanza cya Mbuga i giherereye mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke bamaze imyaka ibiri badakoresha mudasobwa bahawe muri gahunda ya One Laptop per child kubera ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.
Scolastique Ndacyayisenga, umuyobozi w’icyo kigo, avuga ko guharika kumenyereza abana ikoranabuhanga bakoresheje mudasobwa za One Laptop per child byatewe n’uko bagize ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije ku buryo wakoresha izo mudasobwa.

Abana bibagiwe ibyo bize kubera kumara igihe kirekire batazikoresha. (Photo: N. Leonard)
Yakomeje avuga ko icyo kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi cyakuruwe abanyeshuri biga kuri Tumba College bimenyerezaga umwuga bakoze uwo muriro w’amashanyarazi bituma ugabanuka.
Kubera ubushobozi bucye bw’ishuri, icyo kibazo cyatinze gukemuka ariko ngo nibabona amafaranga ya capitation grant bazongera ubushobozi bw’uwo muriro kugira ngo abanyeshuri bongere kwiga ikoranabuhanga.

Abanyeshuri baheruka gukora kuri clavier biga ubu mu mwaka wa Gatandatu, usanga bibafata igihe kirekire gukora ibyo bize kuko babyibagiwe. Batangaza ko bari bamaze kumenya kwandika amabaruwa n’imyandiko (texts) no gufotora ibintu bitandukanye bakeneraga mu myigire yabo.
Edson Uwimanikunda, umunyeshuri ku ishuri rya Mbuga agira ati: “Twari tumaze kumenya kwandika ibaruwa, imyandiko no gufotora ibintu byadufashaga mu myigire yacu. Urugero, iyo twabaga tugiye kwiga ibice by’ihene twarayifotoraga bikadufasha kwiga neza”.
Abo banyeshuri bashimangira ko bahombye byinshi mu gihe iyo bakomeza kwiga mudasobwa baba bamaze kumenya byinshi byisumbuyeho.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|