Inkuru ibarwa muri film yitwa JABO ikomeje gutuma ishakishwa na benshi

Filime ikunzwe mu mujyi wa Kigali no hirua no hino mu gihugu muri rusange nyuma yo kugera ku isoko kuri uyu wa Mbere tariki 04/03/2013, impamvu y’uko gukundwa ituruka ku nkuru y’urukundo ivugwa muri iyi filime, nk’uko bitangazwa na “KAZE Filmz” yayitunganyije.

Iyi filime ivuga umwana w’umuhungu witwa Jabo wavutse ku mugore witwa Ngera wafashwe ku ngufu n’umugabo witwa kirenga. Uwo mugore wakomokaga mu bwoko bwanenwaga mu Rwanda, kuko byavugwaga ko urongoye umugore cyangwa umukobwa wo muri ubu bwoko akira zimwe mu ndwara zirimo n’umugongo.

Ikiranga filimi n'abakinnyi b'ibanze bakina muri filimi JABO.
Ikiranga filimi n’abakinnyi b’ibanze bakina muri filimi JABO.

Nyuma yo kubyara Jabo, Ngera n’umuhungu we babayeho mu buzima bubi cyane na Kirenga n’umuryango we babigiramo uruhare kuko babanenaga bikabije. Gusa Kirenga ntiyibukaga Ngera kuko yamufashe ku ngufu ari umukobwa w’imyaka 14 gusa, bongera kubonana nyuma y’imyaka 20 irenga ubwo we n’umuhungu we bajyaga gushaka amaramuko mu rugo rwe. Ikibazo cyaje kuba ubwo JABO yakundwaga n’umukobwa wo kwa Kirenga.

Umuyobozi wa KAZE Filmz, Gerard Mbabazi, atangaza ko filime JABO ishingiye ku kuri nyako kwabayeho kuko uwayanditse yayanditse ashingiye ku byabayeho. Akomeza avuga ko n’abakinnyi bakina muri iyi filime bafite ubuhanga butuma iyi filime ikunzwe.

Agira ati: “Byatunguye abantu benshi uburyo bakina kuko niba ari ukina arira ararira amarangamutima akazakwica, niba ari utukana byo bikaba ibindi, ukora ubuhemu n’ibindi”.

Iyi filime yayobowe n’uwitwa Emmanuel Nyandwi, ikinwamo n’abantu benshi bazwi mu itangazamakuru mu Rwanda, kuri ubu iri kugaragara mu mujyi wa Kigali ahanini. Ijyiye no kugezwa mu ntara cyane cyane mu mujyi wa Butare, Muhanga na Nyanza mu bihe bikurikira ikazagewa no mu yindi mijyi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igicomion kishe abantu benshi uyu munsi murakoze kuko tubirangige

Kimenyi yanditse ku itariki ya: 23-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka