Ngororero: Abaturage batitabira irondo no gutabarana bazajya bishyuzwa ibyibwe

Mu rwego rwo guca ingeso mbi ya bamwe mubaturage banga gufatanya n’abandi mu kwicungira umutekano binyuze mu marondo ndetse no kurwanya umuco mubi wo kudatabarana igihe hari utabaje, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon araburira abaturage ko abo ibyo bizajya bigaragaraho bazajya bishyuzwa ibyibwe cyangwa bakaryozwa ibyaha byakozwe.

Ibi umuyobozi w’akarere arabitangaza nyuma y’uko mu minsi mike ishize hadutse ubujura bwo kwiba inka bukorwa nijoro, maze abaturage bataka ntibatabarwe ndetse bamwe bagakekwaho kuba ibyitso by’abakoze ubwo bujura.

Abaturage bamaze kuburirwa ngo bitabire gucunga umutekano kuko abatazitabira gufatanya n'abandi bazafatwa nk'abagize uruhare mu cyaha.
Abaturage bamaze kuburirwa ngo bitabire gucunga umutekano kuko abatazitabira gufatanya n’abandi bazafatwa nk’abagize uruhare mu cyaha.

Kugira ngo ibyo bicike, abaturage bakaba basabwa kwitabira amarondo uko aba yateganyijwe kandi igihe hari utabaje bagatabara bwangu bitaba ibyo abaturage bakajya baryozwa ibyabaye harimo ibyibwe ndetse n’ibindi byaha byakozwe.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Ngororero nabwo buvuga ko ibyo byaha bihabwa icyuho n’abaturage iyo batitabira amarondo cyangwa ngo batange amakuru ku byaha bitarakorwa mu gihe byagaragaye ko hari ababa babifiteho amakuru.

Gusa abashinzwe amarondo bavuga ko bagifite imbogamizi zo kutagira uburyo bw’itumanaho mu midugudu ndetse hakaba n’abaturage bakinangira kwitabira irondo no gufatanya mu kwicungira umutekano.

Amakuru Kigali Today ikesha abaturage bo mu karere ka Ngororero avuga ko abaza kwiba amatungo y’abaturage baba baturutse mu turere twa Rubavu na Nyabihu ndetse akaba ari naho bajya kugurisha ayo matungo akenshi batwara bamaze kuyabaga, ariko ngo bakaba bagiye gufatanya mu gutahura ibyitso by’abo bajura bishobora kuba biri mumidugudu yabo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka