Kwishyuzwa imisanzu myinshi ngo byaba aribyo byatumye Akarere ka Gatsibo kaza ku mwanya wa nyuma mu kwishyura mituweli

Nkuko bigaragazwa n’urutonde rwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rwerekana uko Uturere n’Intara bihagaze mu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, akarere ka Gatsibo niko kaje ku mwanya wa nyuma mu tundi uko ari 30.

Kuri uru rutonde rushya rwashyizwe ahagaragara, akarere Gatsibo kaza ku mwanya wa nyuma n’icyegeranyo cya 64.8%, mu gihe akarere ka Karongi ariko kaje ku mwanya wa mbere n’icyegeranyo cya 99.8%.

Akarere ka Gatsibo niko kabaye aka nyuma mu kwitabira Mituweli.
Akarere ka Gatsibo niko kabaye aka nyuma mu kwitabira Mituweli.

Ndahayo Pascal ukuriye gahunda yo gukurikirana ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli yabwiye Kigali Today ko abenshi mu baturage bagaragaza ko hari ibindi bintu bitandukanye bakwamo amafaranga bityo ngo bigatuma babura ayo kwishyura mituweli.

Ndahayo agira ati: “Usanga hari imisanzu itandukanye abaturage basabwa kwishyura, nka gahunda yo kwiyubakira inyubako z’utugari, inyubako za SACCO ndetse n’ibyumba by’amashuli, ariko twe dusanga bitatuma birengagiza na mituweli. Ubu turi muri gahunda ikomeye y’ubukangurambaga tubabwira ko icya mbere bashingiraho ibindi bikorwa byose ari ubuzima bwabo, bakaba badakwiye gutseta ibirenge muri gahunda ya mituweli ibafasha kwivuza barwaye.”

N’ubwo abaturage bagaragaza ko ikibazo cy’ubukene aricyo gituma batitabira mituweli, usanga bose bavuga ko kuva gahunda ya mituweli yaza ntawe ukirembera mu rugo, bakavuga ko ibafitiye akamaro kanini cyane, aho basaba ubuyobozi kubagabanyiriza amafranga yishyurwa indi misanzu kugira ngo babashe kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka