Kagame na Rodrigo bemeranyijwe kugeza mudasobwa kuri buri mwana muri Afurika

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hamwe n’umuyobozi wa gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana(One Laptop per Child/OLPC) ku rwego rw’isi, Rodrigo Arboleda, bemeranyijwe ko iyi gahunda igiye kwagurirwa mu bindi bihugu by’Afurika, hamwe no gukomeza kuyigeza ku bana bose mu Rwanda.

“Hari umushinga Rodrigo yaje kurebera hamwe na Perezida Kagame, aho gahunda ya OLPC itagomba kugarukira mu Rwanda gusa, ahubwo ari ukureba uburyo iyi gahunda yakorana n’ibindi bihugu by’Afurika; kandi igakomeza kugera ku bana bose mu Rwanda”, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa OLPC-Rwanda, Nkubito Bakuramutsa.

Ku ruhande rwe, Rodrigo avuga ko yishimiye kuba Perezida Kagame yageze ku gikorwa gihambaye, cyo gukangurira Abanyafurika kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, mu nama yiswe Transform Africa yashojwe kuri uyu wa kane tariki 31/10/2013.

Perezida Kagame na Rodrigo, baganiriye kuri OLPC kuri uyu wa kane tariki 31/10/2013.
Perezida Kagame na Rodrigo, baganiriye kuri OLPC kuri uyu wa kane tariki 31/10/2013.

Ashima kandi ko abana bahawe mudasobwa hano mu Rwanda, ngo “barenze kumenya kuzikoresha, bakaba ahubwo bazishyiramo ibyo gukora (programming)”.

Rodrigo ati: “Turateganya kohereza mudasobwa nshya ibihumbi 2020, aho kuri ubu ibihumbi 40 zirimo kuza, kandi tukaba twemeranyijwe kuri gahunda y’imyaka itanu iri imbere; igitekerezo kikaba icy’uko buri mwana yagira mudasobwa mu gihe cya vuba cyane”.

Izi mudasobwa zizaba zije kwiyongera ku zimaze kugezwa mu Rwanda, ngo zingana na 207,026; zatanzwe mu mashuri abanza 407 ari hirya no hino mu gihugu, kuva gahunda ya OLPC itangijwe mu mwaka wa 2007.

Umuyobozi wa gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana(One Laptop per Child/OLPC) ku rwego rw'isi, Rodrigo Arboleda.
Umuyobozi wa gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana(One Laptop per Child/OLPC) ku rwego rw’isi, Rodrigo Arboleda.

OLPC ivuga ko igiciro cya mudasobwa imwe muri izi zihabwa abana bo mu mashuri abanza, ari amadolari y’amerika 200, akaba arengaho gato ibihumbi 130 by’amafaranga y’u Rwanda.

Rodrigo Arboleda yavuze ko kugirango ikoranabuhanga risakazwe mu mirimo ibyara ubukungu yose; yaba iy’ubuhinzi, inganda na servisi zinyuranye, ari ngombwa gutangiza iryo koranabuhanga mu bana, nk’uko ngo ari yo ntego ya OLPC.

U Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu OLPC ikwirakwizamo mudasobwa kuri buri mwana, nyuma ya Peru na Uruguay, nk’uko itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Repubulika ribigaragaza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nifuzagako muburyo bwokugirango twongere ubumenyi no gukoresha ikorana buhanga neza leta yurwanda yashyiramo ububasha bwayo muguha umunyeshuri wakaminuazamudasobwa cyangwa maraphones kuko byajya bidufasha cyane mugukora ubushakashatsi kubyo twiga neza kandi mugihe gito kuko igihe uyifite byagufasha gusobanukirwa cyane bityo bigatuma uhindura urwanda twifuza ufite ubumenyi mukwiteza imbere. murakoze imana ibarinde ibihe byose.

NZAYISENGA THEOGENE yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

MURAKOZE cyane nagirango mbasabe ko mwakongera mukadukorera ubuvugizi kucyigo gishinzwe guteza imbere uburezi REB ko hacyirimbogamizi mukwiga nta computers dufite kuko ntacyintu dufite cyidufasha mugukora ubushakashatsi bwimbitse mumasomo yacu bigatuma dutsindwa ndabashimiye naturutse UR CAVM BUSOGO

nzayisenga theogene yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka