Gakenke: Abakozi babiri ba SACCO bahagaritswe ku kazi kubera ubujura

Nyuma y’ubujura bukomeje kwibasira SACCO z’Akarere ka Gakenke bukorwa n’abakozi bazo, abandi bakozi babiri ba SACCO-Girintego y’Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke bahagaritswe ku kazi nyuma yo gutahura ko bakoze ubujura.

Bangeneye Alphonse na Uwamahoro Francoise bahagaritswe ku kazi kuwa Gatatu tariki 30/10/2013 n’Inama y’Ubutegetsi ya SACCO.

Nkundumpaye Silas, Perezida wa Sacco yatangirije Kigali Today ko abakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda bakoze igenzura mu kwezi gushize bagaragaza ko hari amafaranga agera ku bihumbi 360 yaburiwe irengero.

Uretse icyo kibazo, Bangengeye Alphonse wari umucungamari (comptable) ashinjwa gukora ubujura aho umukiriya yaje kubitsa amafaranga ibihumbi 60 abyandika mu gatabo ariko ntiyabyandika ku ifishi ye bigaragara nyuma ko yayashyize mu mufuka we; nk’uko Perezida wa Sacco abyemeza.

Ku ruhande rwa Uwamahoro wari umubitsi, Perezida wa SACCO yavuze ko yahawe amafaranga 2000 n’umuturage wari utanze umugabane w’umunyamuryango muri SACCO, maze nyuma yo kwishyurirwa umugabane muri Gahunda y’ubudehe aho yatangiwe ibihumbi 4.500 ntiyamusubiza ibihumbi bibiri bye.

N’ubwo Inama y’Ubutegetsi yahagaritse abo babiri, hari amakosa yakozwe n’umucungamutungo w’iyo SACCO witwa Nzitonda Joseph wihaye inguzanyo ya decouvert ingana na miliyoni eshatu ariko aza kuyagarura nyuma y’uko bimenyekanye ariko we ntiyagira igihano abona.

Muri uku kwezi kwa cumi, umukozi wo muri SACCO-Kungahara Gakenke yatawe muri yombi ashinjwa kwiba hafi miliyoni 1.5 akoresheje amafishi ya baringa.

Ubujura bwo muri SACCO bwenda gusa nk’ubu bwabereye muri SACCO y’Umurenge wa Janja, Akarere ka Gakenke muri Nyakanga na bwo uyu mwaka, aho umukozi yihimbiye agatabo katagira ifishi akabitsaho amafaranga ibihumbi 500 mu bihe bitandukanye arayabikuza.

Mu mwaka wa 2012 habaruwe miliyoni zisaga umunani muri SACCO zo mu Karere ka Gakenke zibwe n’abakozi bazo bakoresheje amafishi n’udutabo mpimbano.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka