Nyabihu: Army Week ikomeje ibikorwa biteza imbere abaturage
Abaturage barishimira umuhanda wa kilometer 8 uhuza umurenge wa Rurembo na Shyira wahanzwe ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu mu bikorwa byitiriwe Army Week. Uyu muhanda uca mu tugari 3 ari two Murambi, Rwaza na Mwana ngo uzabafasha kwikura mu bwigunge.
Uyu muhanda ukorwa mu buryo bw’umuganda muri “Army week” aho ingabo z’u Rwanda zifatanya n’abaturage ,urimo guhangwa aho wari ukenewe cyane, kuko imirenge ya Rurembo na Shyira nta muhanda wayihuzaga bigatera abaturage kuba mu bwigunge nk’uko Musango Didace, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurembo yabidutangarije.
Uyu muhanda uzorohereza abaturage kujya bagera ku bikorwa remezo bakenera cyane biba i Shyira, nk’ibitaro bya Shyira, ikigo nderabuzima cya Shyira, amasoko atandukanye yo muri ako gace, uruganda rutunganya Kawa rwa Vunga ruhari n’ibindi nk’uko Nduwamungu Jean Clement umwe mu baturage abivuga.
Yongeraho ko ubusanzwe uwakeneraga serivise zitandukanye mu gace uwo muhanda urimo gushyirwamo yagombaga kuzenguruka agaca mu murenge wa Jomba, agasa n’usubiye inyuma akabona kugera Shyira.
Uyu muturage akomeza avuga ko mu gihe umuhanda urimo guhangwa uva Rurembo ujya Shyira uzaba urangiye,bizafasha abaturage cyane kuko izaba ari inzira ya bugufi cyane ugereranije n’aho bazengurukaga.

Mukaminani Angela, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ashimira cyane ibikorwa ingabo zikora zifatanije n’abaturage haharanirwa iterambere ry’Abanyarwanda.
Yongeraho ko umuhanda uhuza Rurembo na Shyira wari ukenewe cyane kandi ko kuba ugiye kuzaboneka bizafasha cyane abaturage mu kugera ku iterambere no kugera kuri serivise zitandukanye bitabagoye.
Ibikorwa nk’ibi bikorwa muri Army week bikurikira ibindi bikorwa bitandukanye ingabo zagiye zikora nko kuvura abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye zimwe mu ndwara, gusana imiyoboro yagiye yangirika, gusana amazu y’abatishoboye, guhanga imihanda n’ibindi nk’uko Twahirwa Abdoulatif, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu yabidutangarije.
Uyu muyobozi nawe yishimira cyane ibikorwa bitandukanye ingabo z’u Rwanda zigenda zikora biteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange. Umuhanda Rurembo-Shyira, bikaba biteganijwe ko uzarangira mu gihe cy’amezi ane.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|