Nyagatare: Yatorotse igisirikare akatirwa amezi 6 y’igifungo

Urukiko rwa gisirikare rwahanishije Private Ntaganda Vedaste igihano cyo gufungwa amezi atandatu no kwishyura Mugabo Ildephonse amafaranga yakodesheje moto ye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutoroka igisirikare ntanubahirize amasezerano yagiranye na nyiri moto yari yakodesheje.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 21 Nyakanga ubwo urukiko rwa Gisirikare rwimuriraga imirimo yarwo mu cyumba cy’umurenge wa Nyagatare akarere ka Nyagatare, ruburanisha urubanza ruregwamo Private Ntaganda Vedaste ukomoka mu mudugudu wa Cyenjojo akagali ka Cyenjojo umurenge wa Rwempasha akarere ka Nyagatare.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwaregaga Private Ntaganda icyaha cyo gutoroka igisirikare byabaye guhera kuwa 01 Ukuboza 2013 agafatwa kuwa 23 Mutarama 2014 iwabo Cyenjojo.

Ikindi cyaha yaregwaga ni ubuhemu aho kuwa 21 Mutarama yakodeshaga moto ya Mugabo Ildephonse bakumvikana ko ayimugarurira nyuma y’amasaha 3 akamwishyura amafaranga 3000 ariko yayimaranye iminsi 3 yangiritse kuko yayikubise hasi ariko akaba atarishyuye ayo mafaranga y’ubukode bwa moto ndetse nta nayikoreshe.

Aha rero ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabaga urukiko rwa Gisirikare kwakira iki kirego bukaruburanisha. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhanisha Private Ntaganda igifungo cy’imyaka 3 kubera ubuhemu n’igifungo cy’umwaka 1 n’amezi 6 kubera gutoroka igisirikare no gutanga n’ihazabu ingana n’amafaranga miliyoni.

Mu kwiregura kwe Private Ntaganda yemeye icyaha cyo gutoroka igisirikare ndetse anagisabira imbabazi dore ko ngo yabikoze kubera ko yivuzaga yari arwaye. Aha akaba yifuje ko mu gihe urukiko rutaha agaciro imbabazi asaba ko yahabwa igifungo gisubitse.

Ku cyaha cy’ubuhemu Private Ntaganda yasobanuriye urukiko ko atahemutse kuko gutinda kugarura moto yari yakodesheje byatewe n’uko yari yapfuye byongeye akaba atari agifite telephone ya nyirayo kuko iye yari yatakaye.

Yasobanuye ko we yafashwe na Police batendekanye kuri moto ari batatu ahita afungwa ubwo atari yishyura nyiri moto. Aha akaba yanavuze ko we yemeraga no kwishyura amande angana n’ibihumbi 45 bandikiwe kubera gutendekana. Ibi byose ngo ntiyabikoze kubera ko yahise afungwa.

Ibi kandi byashimangiwe na nyiri moto Mugabo Ildephonse yavuze ko we ntacyo ashinja uregwa dore ko yari yemeye kumukoreshereza moto, akamwishyura ubukode bwayo ndetse akishyura n’amande polisi yabandikiye. Yagize ati “Ntacyo ndega Private Ntaganda, ntacyo mwishyuza ndetse nta n’ikirego natanze. Sinari nzi ko hari n’urubanza.”

Nyuma yo kwiherera igihe kingana n’isaha imwe n’igice urukiko rwa gisirikare rwari ruyobowe na Captain Charles Sumanyi rwahamije Private Ntaganda Vedaste icyaha cyo gutoroka igisirikare rutegeka ko afungwa amezi 6 kuko acyemera kandi akagisabira imbabazi, rwategetse kandi ko asubikirwa amapeti ya gisirikare mu gihe cy’umwaka no gusubiza amafaranga 16500 Mugabo Ildephonse yakoresheje moto ye ndetse n’ay’ubukode bwayo arimo.

Naho icyaha cy’ubuhemu cyo urukiko rwakimuhanaguyeho agirwa umwere kuko na nyiri uguhemukirwa atakimushinja kandi atakimureze ahubwo byose byatewe n’ifungwa rye atari abigambiriye.

Private Ntaganda Vedaste yafashwe kuwa 23 Mutarama umwaka wa 2014 ahita afungwa. Akaba yari amaze hafi amezi 7 afunzwe. Ni urubanza rwaburanishijwe mu ruhame rw’abandi basirikare kimwe n’abaturage bacye.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka