BETTER THAN CASH iravugana na Leta ibyo guteza imbere imyishyurire hadakozwe ku mafaranga
Ikigo cyitwa BETTER THAN CASH Alliance gikorana n’Umuryango w’abibumbye, kirifuza ko mu Rwanda hatezwa imbere guhererekanya amafaranga hakoreshejwe telefone, ku buryo ngo atari ngombwa gukoresha amafaranga mu kugura ibintu no kwishyurana, aho Leta n’ibindi bigo ngo bihombera mu ihererekanya ry’amafaranga anyuzwa mu ma banki.
Inyigo BETTER THAN CASH yakoze ku gihugu cya Mexique, kimwe mu byateje imbere iyi gahunda y’imyishyurire hadakozwe ku mafaranga, ngo yagaragaje ko Leta y’icyo gihugu yunguka miliyari 1.3 z’amadolari ya Amerika buri mwaka, nk’uko umukozi w’ikigega cy’imari cy’Umuryango w’abibumbye (UNCDF), Tidhal Wald yabitangarije abanyamakuru.
Wald (umwe mu bashinze BETTER THAN CASH Alliance), yaje kwifatanya na Banki nkuru y’u Rwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinzwe, ngo asanga u Rwanda rushoboye gukoresha uburyo bw’imyishyurire idakoresheje amafaranga, kuko ngo rwateje imbere ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye.

Yavuze ko mu gihe Leta y’u Rwanda yaba yemeye ubu buryo bw’imyishyurire no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ribinyujije kuri MTN Mobile money, Tigo cash na Airtel money; cyangwa iry’ama banki rya mobile banking, mVisa n’ubundi buryo; ikigo cye cyahita gitanga inkunga ya tekiniki yo kwigisha uburyo bikorwa.
Ku rundi ruhande, Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yatangarije Kigali Today, ko u Rwanda rusanzwe rufite gahunda iteza imbere kuzigama no guhererekanya imari hatabayeho gufata amafaranga mu ntoki.
Yakomeje avuga ko abifuza guteza imbere ubu buryo bose babanza kubisobanurira Banki nkuru y’igihugu, igasuzuma niba hari ingaruka nziza z’ibikorwa byabo, aho kuba byaba bigamije iyezandonke n’ubundi bujura.

Iyi myishyurire y’ikoranabuhanga ngo iteza imbere abaturage bato bato bataritabira serivisi z’imari, “aho mu gihe cy’amasegonda abiri ngo ushobora gukanda telefone ukaba wishyuye umuntu waguzeho ibicuruzwa bye ku muhanda, utiriwe wikorakora mu mifuka, rimwe na rimwe ugasanga abajura bayatwaye cyangwa wayataye”, nk’uko Wald abivuga.
Yavuze ko ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gutanga ibiribwa (WFP), ngo ryakoresheje ubu buryo bwo gutanga amafaranga ku mpunzi z’abanye-Congo ziri mu nkambi ya Gihembe, bihita byihuta mu gihe ngo inzara itewe no gutinda kubahereza ibiribwa yari ibugarije.
BETTER THAN CASH Alliance iterwa inkunga n’ibigo bikomeye ku isi nka Bill& Melinda Gates Foundation, Citi Bank, Ford Foundation, OMIDYAR Network, Master Card, UNCDF, USAID na Visa.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ukurikije ibyo iyi societe ivuga ni byiza pe, gusa muri biriyabihugu cyane bya amerique latine habayo amasociete menshi ari iregera twizereko iyo yo imeze kandi izatugeza kuri byinshi , kanid na leta ikazajya yunguk cyane nkuko babigaragaraje