Burera: Abavumvu bahangayikishijwe n’ubukonje butuma umusaruro w’ubuki ugabanuka

Abavumvu bo mu gace kegereye ibirunga batangaza ko bafite ikibazo cy’ubukonje bw’agace batuyemo butuma inzuki zabo zikonja bigatuma zidatanga umusaruro w’ubuki uhagije bakaba bifuza ko bahabwa imizinga ijyanye n’ako gace gakonja.

Agace kegereye ibirunga karangwamo ubukonje cyane kandi hakunze kugwa imvura kenshi. Usibye abafite imizinga ya gakondo, ngo n’abafite imizinga ya kijyambere ubukonje bugeramo kuko aba ari minini cyane.

Karabayinga Cyprien, umwe muri abo bavumvu arasobanura uburyo ubukonje bugabanya umusaruro w’ubuki.

Agira ati “Ni ukuvuga ngo inzuki ntizihaha, ziguma ahongaho, zigapfa. Zihaha aho bugufi. Nk’abazungu bo bafite imitiba iyo habaye igihe cy’ubukonje bwinshi, barazimura. Naho twebwe ni ukuzirekera ahongaho, izikunze zigakunda, izipfuye zigapfa.

(Ubukonje) Bugabanya umusaruro: ni ukuvuga ngo niba mu mutiba wa kijyambere wakuragamo ibiro 12 ku gihe cyiza. Igihe cy’imvura ntabwo ugomba kubigezaho ugomba kubona nk’ibiro bitanu, urumva ko buba bwagabanutse. Uwa Kinyarwanda, wa gakondo, niba wakuraga mu mutiba ibiro birindwi, ugomba gukuramo ibiro bitatu.”

Abenshi mu bavumvu bo mu gace k'ibirunga baracyororera inzuki mu mitiba ya gakondo.
Abenshi mu bavumvu bo mu gace k’ibirunga baracyororera inzuki mu mitiba ya gakondo.

Karabayinga akomeza avuga ko kubera ko mu gace batuyemo hakonja cyane bakwiye guhabwa imitiba cyangwa imizinga ishyuha iberanye n’ako gace kuko iya kijyambere basanzwe babaha n’ubundi irakonja cyane inzuki zikigendera.

Agira ati “Hano tuba dushaka imitiba ishyuha. Hari udutiba duhari bigeze kutwereka, tuba dufite ingereko, ari gatoya karinganiye, kajyamo inzuki kandi kakera, uhakura mu minsi 15. Twabuze ukuntu twayibona”. Akomeza avuga ko ubusanzwe bahakura gatatu mu mwaka.

Umutiba ubereye agace k’ibirunga

Ubuyobozi bw’urugaga rw’amakoperative y’aborozi b’inzuki mu Rwanda buvuga ko icyo kibazo cy’abavumvu bo mu gace k’ibirunga bakizi.
Nzabonimpa Ancelme, Perezida w’urwo rugaga, avuga ko ubusanzwe inzuki zitanga umusaruro iyo zikora buri giye zijya gutara hirya no hino. Ngo kuba rero mu gace k’ibirunga hakonja bituma izo nzuki zidakora buri gihe.

Nzabonimpa akomeza avuga ko hari ubushakashatsi bashaka gukora bw’umuzinga ubereye agace k’ibirunga kuburyo inzuki zajyamo zikajya zihora zishyushye.

Ngo ibyo bazabikora bagendeye ku bavumvu b’i Bulayi bagira igihe cy’ubukonje bwinshi nyamara inzuki zikaguma mu mizinga zikora uko bisanzwe ariko ngo uwo muzinga ntawakwizeza ko uzaboneka vuba.

Nzabonimpa Ancelme, Perezida w'urugaga rw'amakoperative y'abavumvu mu Rwanda, avuga ko bagiye gukora ubushakashatsi ku mutiba ubereye agaze k'ibirunga.
Nzabonimpa Ancelme, Perezida w’urugaga rw’amakoperative y’abavumvu mu Rwanda, avuga ko bagiye gukora ubushakashatsi ku mutiba ubereye agaze k’ibirunga.

Agira ati “Tugomba kubanza kugirana ubufatanyabikorwa n’abandi bantu babikoramo. Ubwo ababaji bakabyumva, abashobora kujya kuzana ibikoresho hanze bakabyumva, noneho uwo muzinga n’abaza kutwigisha uko ukorwa nabyo tukabikora. Ubwo noneho tugashyiraho n’uko tureba: inzuki zirawukunze? Kuko ushobora no kuwuzana inzuki ntiziwemere.”

Abavumvu bo mu gace k’ibirunga bafite ihuriro ryitwa UNICOOPAV (Union des Cooperatives Apicoles des Volcans) aho banashinze uruganda ruciriritse rutunganya ibikomoka ku buki, ruherereye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera.

Bavuga ko bageze ku rwego rwo kubona umusaruro w’ubuki usatura toni enye. Ngo baramutse babonye iyo mitiba ibereye agace batuyemo uwo musaruro wakwiyongera.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka