Bugesera: Abarema isoko rya Kabukuba babangamiwe n’umuhanda ujya kuri iryo soko
Abarema n’abacururiza mu isoko rya kijyambere rya Kabukuba mu karere ka Bugesera baravuga ko bafite inzitizi y’imihanda yerekeza kuri iri soko bikaba bituma ritaremwa cyane nubwo riza ku mwanya wa gatatu w’amasoko yitabirwa muri Bugesera.
Isoko rya kijyambere rya kabukuba hashize imyaka ibiri ryubatswe, abacuruzi ngo babanje kujya bahomba ariko bamwe baravuga ko rimaze kumenyera nk’uko bivugwa na Mukamunana Alice ucuruza ubuconsho.
Ati “isoko rimeze neza nta kibazo kuko amafaranga araboneka nubwo atari menshi cyane, gusa tubangamiwe n’uyu muhanda uza aha kuko udakoze bigatuma abatugurira bafite imodoka bataba benshi kuko udatunganyije”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Juru, Nzaba Muhimuzi Benjamin, avuga ko isoko rya Kabukuba rigitangira ryajyaga riremwa n’abaturutse za Kabuga i Kigali ndetse n’Abanyarwamagana nyamara kuri ubu umuhanda wabahuzaga warangiritse ku buryo abaturage bo muri utwo duce batakiryitabira.
Yagize ati “uyu muhanda ureshya n’ibirometero 19, uramutse ukozwe abaturuka za Kigali na Rwamagana bakongera bakagaruka. Ubu iki kibazo twakigejeje ku karere ngo barebe icyo badufasha kuko twe kirenze ubushobozi bwacyo”.
Isoko rya Kabukuba ryinjiriza akarere imisoro ibarirwa muri miliyoni imwe buri kwezi .Icyakora haracyari imyanya idakorerwamo by’umwihariko ku maduka 20 rifite, atanu gusa niyo acururizwamo. Hashize ukwezi hashyizwemo umurimo ari nayo mpamvu ubuyobozi bw’umurenge bufite icyizere ko n’ayo maduka agiye kubona abayakoreramo.
Isoko rya Kabukuba rirema kabiri mu cyumweru, kuwa mbere no kuwa gatanu, ni isoko rya kijyambere ryubakishije ibikoresho biramba. Urisangamo ibikoresho byose bya nkenerwa by’ibanze mu buzima bw’abaturage, ku bijyanye n’ibiribwa higanjemo ibitoki cyane ko umurenge wa Juru n’ubundi ukungahaye ku rutoki.
Mu imurika ry’ubuhinzi riherutse kubera ku Murindi wa Kigali, ibitoki byo muri uyu murenge byaje ku isonga nk’uko bisobanurwa Gakwerere Leonidas umwe mu bahinzi b’urutoki.
Agira ati “twajyanye ibitoki bitandukanye kuko harimo igitoki k’inyamunyo gifite ibiro 170, ntitwagiye tugiye kugurisha ahubwo twari tugiye kwerekana ibikorwa byacu kugirango batumenye kandi dusanga twarageze ku ntego”.
Uretse ibitoki, ibindi biribwa biri mu isoko rya Kabukuba birimo n’imyumbati n’ibijumba icyakora abaturage bamwe bavuga ko imyaka iri mu isoko ari mike kuko izuba ryatumye irumba n’ubwo umurenge wa Juru wo utabarirwa mu mirenge ishegeshwa n’izuba byihuse.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turasabako mwadukora ikiraro cyumuhanda uva ikabuga ujyera kabukuba kuko cyangitse cyane murako kubuvugizi bwanyu.
Muraho Buyobozi bwiza Mbanje kubasuhuza Nimugire Amahoro ya Krist Ndagirani nimudukorere imihanda kuko yarangirinse cyane kuko tuburaho tunyura nimubikora Imana Izabaha Umugisha Murakoze