Abandi basirikare bakuru 48 bo muri EAC batangiye amasomo mu ishuri rikuru rya RDF

Abasirikare bakuru 48 bava mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasizuba na Sudani y’Amajyepfo batangiye amasomo ari ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bya gisirikare n’umutekano mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (Rwanda Defence Force Senior Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iki cyiciro cya gatatu cy’abanyeshuri, Umuyobozi w’iryo shuri, Brig. Gen. Charles Karamba yabwiye abo banyeshuri ko ubumenyi n’ubushobozi bazakura aho buzagira impinduka nziza mu miyoborere y’ingabo zabo.

Brig. Gen. Charles Karamba agira ati: “Mwa banyeshuri mwe, kuva uyu munsi mutangiye urugendo ruzamara umwaka, muzunguka ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu miyoborere y’ingabo z’ibihugu byanyu.”

Abasirikare bakuru 48 bo muri EAC batangiye amasomo i Nyakinama bafata ifoto y'urwibutso.
Abasirikare bakuru 48 bo muri EAC batangiye amasomo i Nyakinama bafata ifoto y’urwibutso.

Mu iki cyiciro cya gatatu cyafunguwe ku mugaragaro, kuri uyu wa Mbere tariki 21/07/2014 kirimo n’abanyeshuri b’igihugu cya Sudani y’Amajyefo, akaba ari bwa mbere bitabiriye aya masomo, bemeza ko nk’igihugu kikivuka ubumenyi bazungukira muri ayo masomo buzabafasha cyane.

Lit Col. Denge Manyiel Chindout, ni umusirikare wo mu ngabo za SPLA ati: “Yego, aya masomo azadufasha mu bibazo turimo bigenda bihosha, tudakurikiye amasomo nk’aya mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Afurika nta terambere ryazabaho mu ngabo zacu.”

Aya masomo amara igihe cy’umwaka umwe yibanda ku bya gisirikare n’umutekano aho abo basirikare bakuru barangiza bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bya gisirikare (Passed Staff College) na maitrise mu by’umutekano ku bufatanye na kaminuza y’u Rwanda; nk’uko byashimangiwe na Brig. Gen Karamba.

Lit. Col Denge wo muri Sudani y'Epfo yemeza ko ubumenyi azakura mu Rwanda buzafasha mu guteza imbere igisirikare cya bo.
Lit. Col Denge wo muri Sudani y’Epfo yemeza ko ubumenyi azakura mu Rwanda buzafasha mu guteza imbere igisirikare cya bo.

Mu gihe cy’umwaka, abasirikare bakurikirana ayo masomo bigishwa n’abarimu bava muri za kaminuza zikomeye ku isi hose n’inzobere zitandukanye. Icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri 46 barangije cyasojwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tariki 06/06/2014.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ni baze bige u Rwanda rufite experience nyinshi yo kubasangiza kandi ruzi gutoza abasirikare baba nyamwuga.

Ange yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Rwanda, komeza wigishe amahanga ibijyanye no gucunga umutekano kuko twebwe tuwufite

karamba yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

erega RDF imaze kuba ubukombe mu karere, reka ibahe kubumenyi nabo barebe ko ibisirikare byabo bagira aho bigera nka za Soudan bo babukeneye kurusha abandi, turashima RDF kubwumutekano usez=uye yaduhaye kandi igikomeza kuduha, mukubashima natwe twiyemeje kujya tuwusigasira tukikomereza iterambere igihugu cyadushyize mubiganza

karenzi yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka