Gicumbi: FPR igiye kongera umubare w’abakoresha ikoranabuhanga mu mirenge y’icyaro

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi ibiri kuri uyu wa 20/07/2014 bafashe ingamba zirimo no guhugura abaturage gukoresha ikoranabuhanga cyane mu bice by’icyaro.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, avuga ko ubu akarere kihaye intego yo kongera umubare w’abakoresha ikoranbauhanga kugirango hatazagira usigara inyuma mu iterambere kuko umuntu utazi gukoresha ikoranubuhanga aba yasigaye inyuma.

Ngo mu muhigo w’akarere bari barihaye intego ko bazahugura abantu 1500 baka barabonye ko ari bake ubu muri uno mwaka bakaba bazahugura abasaga ibihumbi 10.

Ku bufatanye n’abikorera, umuyobozi w’akarere ngo asanga bazajya bapanga uburyo bahuguramo abaturage babakangurira gukoresha ikoranabuhanga bifashishije za terefone ndetse bakagira ubumenyi no kuri mudasobwa.

Ku ruhande rw’abikorera nabo basanga ikoranabuhanga aribwo buryo bwiza bwabafasha mu bucuruzi bwabo bakaba bagiye gutegura uburyo bwo guhugura abandi kugirango babashe kwagura ubucuruzi bwabo nk’uko Munyakazi Augustin uhagarariye abikorera mu karere ka Gicumbi abigarukaho.

Abanyamuryango ba FPR mu karere ka Gicumbi bari mu mahugurwa.
Abanyamuryango ba FPR mu karere ka Gicumbi bari mu mahugurwa.

Nyirarukundo Emertha utuye mu murenge wa Mutete we avuga ko ikoranabuhanga ari ryiza ariko hari imbogamizi kuri bamwe kuko usanga mu mirenge imwe n’imwe igize akarere ka Gicumbi itaragerwamo n’umuriro w’amasanyarazi ibyo kuri we akabibona nk’imbogamizi.

Gusa ngo asanga hari ikizere kubera ko ubuyobozi bukomeje kubatekerereza uburyo bazabigeraho.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bahuguwe kandi ku mikorere n’imikoranire, imyitwarire igomba kuranga umuyobozi, kumenya kubaka ubukungu bashingiye aho bari no kumenya gukumira amakimbira, ndetse no kumenya gukoresha ikorabuhanga.

Ubwo bumenyi bahawe bakaba bagiye kubishyira mu bikorwa kugirango bazamure imibereho myiza y’abaturage no kubageza ku iterambere rirambye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka