Rubavu: Polisi irasaba abanyeshuri kwitwara neza mu biruhuko
Polisi irahamagarira abanyeshuri bagiye kujya mu kiruhuko kugira imyitwarire myiza no kubahiriza indangagaciro z’umunyarwanda aho kuba inzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge.
Polisi ngo yahisemo kwegera abanyeshuri bo mu karere ka Rubavu mbere y’ibiruhuko kugira ngo bashobore gutaha bafite umukoro wo kurinda umutekano aho kuba aribo bajya mu bikorwa byo kuwuhungabanya; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubavu, Senior Supretendent Karangwa Mulenge tariki 22/07/2014.
Senior Supretendent Karangwa Mulenge aganira n’abanyeshuri biga ku ryisumbuye rya Gacuba II riri mu mujyi wa Gisenyi, yibukije abanyeshuri ko ikiruhuko atari umwanya wo kurangwa n’ubuzererezi no kwica amategeko, ahubwo ko ari umwanya wo gufasha ababyeyi no gutekereza ibyiza bakorera igihugu.

Ibyaha byiganje mu karere ka Rubavu birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zisindisha kandi urubyiruko rubibonekamo mu gihe urubyiruko rw’abakobwa rwo rushorwa mu bikorwa by’ubusambanyi, ariko nyuma y’ibiganiro, urubyiruko rukaba rwemereye ko rugiye kwitwara neza rufasha ababyeyi, rusubira mu masomo.
Umuyobozi w’ikigo cya Gacuba II, Adrien Roger Mukeshimana, avuga ko Polisi yagize akamaro mu kuganira n’abanyeshuri kuko bije byzuza ibyo ubuyobozi bw’ikigo bwaganiriye n’abanyeshuri mu kugira imyitwarire myiza.
Uyu muyobozi w’ikigo cy’ishuri yemeza ko hari bamwe mu banyeshuri bagiye bafatirwa mu makoza yo gukoresha ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, mu gihe hari nabamwe mu bakobwa bafatiwe mu bikorwa by’uburaya.

Mahirwe Shamus, umwe mu banyeshuri bayobora abandi muri Gacuba II, avuga ko ibyo baganiriwe byabaguye ku mutima kuko bashoboye no gusobanuza Polisi ibyo batari bazi ku mutekano w’igihugu, banasaba Polisi kuzakora ubuvugizi ku bantu biyita Inkeragutabara bakambura abaturage kureba niba ari Inkeragutabara cyangwa ari abakoresha imyambaro yazo.
Nubwo urubyiruko rwiga ubumenyi mu ishuri, abanyeshuri bo muri Gacuba II basabye ko bajya bagenerwa amasomo ku burere mboneragihugu kugira ngo bashobore kumenya indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda bazarangize bazi neza icyo igihugu kibashakaho.
Ikibazo cy’ikoreshwa ry’biyobyabwenge mu Rwanda ngo cyaba kigenda gifata intera kuko mu barwayi bo mu mutwe bajyanwa mu bitaro by’i Ndera abagera kuri 80% basanga byaratewe no gukoresha ibiyobyabwenge, mu gihe ibyinshi bikoreshwa n’urubyiruko.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|