Kwita ingurube akabenzi byaba bikomoka hehe?

Bijya bibaho ko izina rimenyekana cyane ariko abantu benshi ntibamenye inkomoko yaryo. Ibi birashoboka ko ari ko bimeze ku izina “akabenzi” ryitirirwa ingurube cyangwa ifunguro rikoze mu nyama zayo.

Ese kuyita gutyo byaba bikomoka kuki? Abakekaga ko ari ukubera imiterere y’ingurube ko ahari yaba imeze nk’akamodoka, uwo bita Gicumba wamamaye i Huye mu gutegura ifunguro ry’akabenzi arabaha igisubizo.

Nsengimana Jean Baptiste, ari we bita Gicumba, avuga ko iri zina ryakomotse i Cyangugu. Agira ati “hari ahantu i Cyangugu hari harapfiriye imodoka yo mu bwoko bwa benzi, hakaba hari akabari bateguraga inyama z’ingurube.”

Kubera iyo modoka rero yahamaze igihe, ngo umuntu yashakaga kubwira undi aho bahurira akamubwira kumusanga ku kabenzi. Buke bukeya, izina ryari ryarahawe ahantu ryaje kwitirirwa ifunguro ryatumaga abantu bahahurira.

Kubera ko iri funguro ryari rikoze mu nyama z’ingurube, byatumye hari abasigaye bita ingurube ubwayo akabenzi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

joyeuse warakurikiranye cyane,akabenzi niho byavuye koko,kuko nanjye niho nabaga nkwemeeye akabenzi.

alias yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

Reka ture abiba bibe no muramerika haba ubujura bwimyenda
uwo mukobwa ahanwe neza

Sificint Nyamagabe yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

None se uwo mwana ntamenyo yasigaranye
ubw’uwo nu muntu,leta nitabare wasanga harabandi.

Sificient Nyamagabe yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka