Kamonyi: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakanguriwe kuzigamira ejo hazaza
Mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije kongerera ubumenyi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, basabwe kugira umuco wo kuzigama kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza, maze bateze igihugu cyabo imbere.
Uwineza Claudine, Komiseri w’ubukungu mu muryango FPR Inkotanyi mu kiganiro yatanze kirebana n’iterambere ry’ubukungu yavuze ko ari inshingano za buri munyarwanda wese kumva ko akwiye gutekereza hakiri kare ku mibereho y’ejo hazaza.
Ngo kubagifite imyumvire itajyanye n’igihe arabasaba kuyihindura bakitabira gahunda yo kuzigama, aho agira ati “kuzigama ntibisaba ubushobozi burenze cyangwa kumva ko umuntu azigama ibyo ashigaje mu byo yari akeneye”.

Akomeza ashimangira ko abanyarwanda bagomba kugira imyumvire yimbitse, kwizigamira bikaba mu muco wabo kandi buri wese akabikora mu bushobozi bwe igihe cyose; hakibandwa ku kugana amabanki no gutekereza ku mishinga irambye.
Abitabiriye aya mahugurwa bemeza ko kuzigama aribyo shingiro ry’iterambere ry’umuntu ku giti cye ndetse n’gihugu; nk’uko Mucundanyi Robert, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa abivuga. Ngo biyemeje kwimika umuco wo kuzigama no gukangurira bagenzi babo kubikora kugira ngo imibereho ya bo igire icyerekezo.

Aya mahugurwa yabaye tariki 19 na 20 Nyakanga 2014, agamije gufasha abanyamuryango gusobanukirwa n’icyerecyezo cy’igihugu , ukuriye umuryango ku rwego rw’akarere ka kamonyi Rutsinga Jacques akaba avuga ko bizeye ko amahugurwa yabafashije gusobanukirwa politiki y’igihugu n’amahame y’umuryango bityo bakarushaho gutera imbere no kwimakaza imiyoborere myiza.
Ibi biganiro byitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahagarariye abandi ku rwego rw’Akarere n’Umurenge mu rwego rwo gusangiza abanyamuryango inyigisho zigamije kwimakaza amahame y’Umuryango n’indangagaciro zibereye umunyarwanda.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
fpr wowe moteri y;igihugu, komeza udutware aheza kandi turagukunda