Perezida wa Sena yasabye Inteko za EAC na EALA ko kurwanya Jenoside byakongerwa mu birimo kwigwaho

Perezida wa Senay’u Rwanda, Bernard Makuza, yasabye abari bitabiriye inama yari ihuje abadepite b’Inteko mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EAC) n’ub’umuryango wa bagize EALA n’abandi bafatanyabikorwa, ko hafatirwamo n’ingamba zo kurwanya Jenoside.

Senateri Makuza yasabye abadepite bitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri yiswe “Nanyuki” yigaga ku ikemurwa ry’imvururu no kurwanya iterabwoba, ko habaho ubufatanye bw’abatuye akarere mu kurwanya ivangura, bakarwanya kudakorera mu mucyo ndetse na ruswa n’imiyoborere mibi.

Perezida wa Sena Makuza ubwo yari mu Nteko.
Perezida wa Sena Makuza ubwo yari mu Nteko.

Ibi yabihereye ku rugero rw’u Rwanda aho Abanyarwanda bazi neza inkomoko y’imvururu no kubura kw’amahoro, bashingiye ku byabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Imvururu n’iterabwoba bitizwa umurindi n’ivangura, kudaha amahirwe abantu bose, akarengane, ubukene kuba abayobozi batasubiza iby’ibanze abaturage bakeneye, ndetse no guteshwa agaciro”.

Inteko zishinga amategeko zo mu bihugu bya EAC na bagenzi babo bo muri EALA, bari mu nama y'iminsi ibiri i Kigali.
Inteko zishinga amategeko zo mu bihugu bya EAC na bagenzi babo bo muri EALA, bari mu nama y’iminsi ibiri i Kigali.

Ku bigeraho mu buryo burambye ngo ni uguteza imbere uburezi, gukemura ikibazo cy’ibura ry’imirimo no gushingira ku baturage mu kugena ibibakorerwa; kandi abagize Inteko zishinga amategeko muri EAC ngo bakaba bagomba gushyiraho amategeko akumira imigambi ishingiye ku ngengabitekerezo zisenya; nk’uko Senateri Makuza yakomeje abisobanura.

Ati “Niba twumva dushaka ko ibyo twubaka biramba, twe abayobozi dufite inshingano yo gukumira no kurwanya impamvu zose zitera imvururu n’iterabwoba; harimo ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya, haba mu karere ndetse n’ahandi ku isi; uko yaba yigaragaje kose”.

Akaba yifuje ko hajyaho ihuriro ry’abagize inteko zishinga amategeko ku isi bashinzwe kurwanya Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu; bikaba ngo byafasha kubona uburyo bwo guhangana n’ipfobwa rya Jenoside ndetse no kumenya uruhare rw’abagize inteko zishinga amategeko.

Ibisuzumwa muri iyi nama ya Nanyuki izamara iminsi ibiri, ni imigenzere yatuma amahoro n’umutekano biboneka mu karere, birimo imiyoborere myiza, iyubahirizwa ry’amategeko, kubona ubutabera, kubahiriza amahame agenga demokarasi binyuze mu matora, kubungabunga uburenganzira bwa muntu, kurwanya ruswa no guteza imbere ubunyangamugayo.

Kuba ibihugu bya EAC byarashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano ngo ni intambwe ikomeye, nk’uko Umukuru w’Inteko ya EALA, Margaret Nantongo Zziwa yashimiye u Rwanda na Uganda kuba byo ngo byaratangiye kuyashyira mu bikorwa.

Nantonga Zziwa yasabye inzego zose za buri gihugu kigize umuryango wa EAC, kuzuzanya, guhanahana amakuru no kugira gahunda ihamye mu kurwanya imvururu n’iterabwoba.

Insanganyamatsiko y’inama ya munani ya Nanyuki yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 31/10/2014 igira iti:’Ihungabana ry’umutekano n’iterabwoba, imbogamizi ku iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba; ni gute uwo muryango wabigiraho imyumvire imwe”.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubufatanye bw’ibi bihugu byo muri karere bugomba kuba muri byose cyane bugashingira kukugarura amahoro kuko kutayagira tuzi aho byatugeze, ingufu nyinshi rero zirakenewe

nzinda yanditse ku itariki ya: 1-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka