Imisambi igenda ikendera mu Rwanda no ku isi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) kimaze iminsi gisaba ababa batunze imisambi mu ngo zabo kuyibashyikiriza kugira ngo bayisubize mu ishyamba. Impamvu y’iki gikorwa, ni ukugira ngo isubizwe ku gasozi bityo ibashe kororoka.

Télesphore Ngoga, umukozi ushinzwe kubungabunga pariki z’igihugu muri RDB avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko imisambi yakendereye cyane ku buryo mu rwego rw’isi ibarirwa mu nyamaswa zigenda zicika.

Agira ati « Mu Rwanda by’umwihariko, iyo urebye nko mu myaka 10 ishize, umubare w’imisambi yari ihari wagabanutseho kimwe cya kabiri, ku buryo ubu iboneka iri hagati ya 200 na 500».

Akomeza agira ati « ahanini ikendera riterwa n’uko aho yabaga nko mu bishanga hagenda hakorerwa ibindi bikorwa nko guhinga. Ibi bituma imisambi ibura aho yisanzurira. Hari n’abayihiga bayirya, ndetse n’abayigurisha n’abayororera mu ngo».

Ubundi ngo imisambi si amatungo, ni inyamaswa y’agasozi. Abayororera mu ngo rero bayivuna amaboko cyangwa bakayikata amababa kugira ngo itaguruka. Uko kubangamirwa kandi ngo « gutuma itabasha kororoka ».

Uzafatanwa umusambi mu rugo azabihanirwa

RDB muri iyi minsi iri gusaba abororera imisambi mu ngo kuyibashyikiriza bakayitaho kuzageza igihe izongera kubashiriza kwitunga nk’ibindi bisimba byo mu gasozi. Ngo biteganyijwe ko iki gikorwa kizarangirana n’ukwezi kwa 11/2014.

Abatunze imisambi barasabwa kuyisubiza RDB ikayitaho kugira ngo ibashe kororoka.
Abatunze imisambi barasabwa kuyisubiza RDB ikayitaho kugira ngo ibashe kororoka.

RDB ivuga ko uwo bizagaragara ko atitabiriye gusubiza imisambi yororeye mu rugo nyuma ya kuriya kwezi azahanwa n’itegeko rihana abashimuta, abakomeretsa cyangwa borora inyamaswa z’agasozi ziri gukendera nk’imisambi n’ingagi.

Ese ubundi ibihano biteganywa n’iri tegeko ni ibihe ? Ngoga ati « ibihano ni igihano cy’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi 500 na miriyoni eshanu, cyangwa se igifungo cy’amezi atanu kugera ku myaka itanu».

Ese icyo gihano kigenewe uzafatanwa imisambi myinshi ? ati « n’iyo waba ari umwe. Ufashwe uwucuruza cyangwa se ufashwe uwororeye mu rugo wese ibi bihano biramuteganyirijwe ».

Kuraza imwe mu mirima y’imiceri byakongera aho imisambi yisanzurira

Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bayobowe na Prof. Elias Bizuru, bwagaragaje ko guhinga imirima y’imiceri ikanyuzamo ikarazwa kandi igahingwamo urukangaga n’ikinyamahwa mu gihe yarajwe byagira akamaro mu gutuma ubutaka bwisubira ndetse no gukura mu mazi atemba mu bishanga umwanda w’amafumbire n’imiti iterwa mu muceri.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara i Huye ku itariki ya 24/10/2014, bwanagaragaje ko byaba byiza ahahurira imigezi ibiri cyangwa itatu hadahinzwe, hagamijwe ko hafata ifumbire iva mu misozi yo mu Rwanda aho kwikomereza mu Misiri, ndetse hakanagira wa mumaro wo gusukura amazi.

Ibyo ari byo byose, ibi biramutse byitaweho byanagira umumaro mu gutuma imisambi irushaho kubona aho yisanzurira ugereranyije n’uko byifashe ubungubu.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka