RCA iravugwaho kubogama mu kibazo cya koperative COODUGI
Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA: Rwanda Cooperative Agency) kiravugwaho kubogama mu gukemura ibibazo byavutse mu banyamuryango ba koperative COODUGI (Cooperative Duhinduke de Gisozi), ikorera ibikorwa by’isuku mu ngo zo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Uko kubogama RCA ishinjwa gukomoka kuri bamwe mu bakozi bahoze bakorera koperative COODUGI bakaza kwirukanwa ku buryo bwemewe n’amategeko bahorwa kunyereza umutungo, bakajya kwiyambaza RCA. Ubuyobozi bwa COODUGI bushinja RCA kubogamira ku birukanwe aho gukemura ikibazo ntaho ibogamiye.
Mu kiganiro kirambuye na Kigalitoday, umuyobozi wa COODUGI, Murorunkwere Xavera yasobanuye ko mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2013 yaje kurwara igihe kinini kirenga amezi atatu, bigatuma uwari umwungirije witwa Mukakarangwa Speciose, Mukunde Verene wari umugenzuzi muri koperative, na Uwitije Marie Josée, batangira kunyereza umutungo wa Koperative bishyuza amafaranga y’isuku mu ngo ntibayageze muri Koperative ahubwo bakayishyirira mu mifuka yabo bakicecekera.

Nyuma y’uko abari bungirije umuyobozi wa Koperative batangiye gushyira amafaranga ya koperative mu mifuka yabo, imirimo y’isuku yari isanzwe ikorwa yaradindiye umwanda uba mwinshi mu Murenge wa Gisozi, kuko abakozi ba Koperative baje kubura amafaranga bahembwa bakigendera, Koperative igasigarana abakozi batatu gusa.
Ubuyobozi bw’akagari bwagiriye inama abasimbuye Murorunkwere baba ibamba
Umuyobozi b’akagari ka Ruhango koperative COODUGI ikoreramo, Niyonsaba Pascal hamwe n’umuyobozi wa Njyanama yako Nizeyimana Patrice, baje gutumira mu nama abayobozi ba COODUGI kugira ngo bige ku kibazo cy’umwanda wari umaze kuba mwinshi mu Murenge, ndetse banagire inama COODUGI ku bijyanye n’imiyoborere ya koperative.
Umunyamuryango wa COODUGI witwa Akimana Ernestine atangaza ko iyo nama yatumijwe n’ubuyobozi bw’akagari ka Ruhango ku itariki 25/06/2013, bahawe inama ku miyoborere ya koperative, mu myanzuro abo bayobozi bategeka ba bagore batatu bagaragayeho imikorere mibi nyuma yo kuyibagaragariza, gusubiza ibikoresho bya koperative bitarenze ku itariki ya 3/7/2013, ndetse bakanakorerwa igenzura uwanyereje amafaranga akishyuzwa.



Iyo tariki bari bahawe n’ubuyobozi bw’akagari, nk’uko abanyamuryango ba COODUGI bakomeza babitangaza bigashimangirwa n’Umuyobozi w’akagari ka Ruhango, yarageze ibikoresho by’akazi bitangwa na Mukunde gusa, Mukakarangwa na Uwitije baranangira, ahubwo bakomeza kwishyuza amafaranga y’imyanda mu baturage, ntibayashyikirize ubuyobozi bwa Koperative.
Ku itariki ya 19 /07/2013, umuyobozi w’Umurenge wa Gisozi, Murekatete Patricie yatumije indi nama igamije kongerera ubumenyi COODUGI ku bijyanye n’imiyoborere ya Koperative, ndetse banaboneraho gufatira ibyemezo abo bagore batatu bari baragaragaje kunyereza umutungo wa Koperative ndetse bakanasuzugura ibyemezo bari bafatiwe n’ubuyobozi bw’akagari iyo koperative ikoreramo.
Imyanzuro y’iyo nama n’abo bagore bari bitabiriye, yategetse ko basubiza ibikoresho bya Koperative bari barasigaranye bishyurizaho, barabisubiza, yemeza ko bahabwa n’igihe cyo kwisubiraho kugira ngo bazagaragarize ubuyobozi bwa koperative amafaranga bishyuzaga aho bayashyize ntibabikora, kugeza aho baje gukorerwa igenzura bagasanga amafaranga yamenyekanye banyereje arenga ibihumbi 99 yanyerejwe na Mukakarangwa, arenga ibihumbi 154 yanyerejwe na Mukunde, n’ibihumbi bisaga 226 yanyerejwe na Uwitije.

Abanyamuryango ba COODUGI hamwe n’umuyobozi wabo Murorunkwere baganira na Kigali today, batangaje ko bahaye igihe cyo kwisubiraho aba bagore nyuma yo kugirwa inama n’ubuyobozi bw’Akagari ndetse n’Umurenge bakananirana, bagafata umwanzuro wo kubirukana muri koperative.
Nyirambonigaba Godelive ubu wungirije umuyobozi wa COODUGI yagize ati “Aba bagore bamaze gusuzugura ibyemezo by’Inama y’Akagari ndetse n’Umurenge, inteko rusange yarateranye ku itariki ya 19/11/2013, twemeranya ko aba bagore birukanwa tubandikira amabaruwa tubamenyesha ko birukanywe muri koperative, tunamenyesha ubuyobozi bw’Akagari n’ ubw’Umurenge, amabaruwa bandikiwe banga kuza kuyafata’’.
Abirukanywe muri COODUGI biyambaje RCA ngo ibarenganure
Mukakarangwa Speciose, Mukunde Verene na Uwitije Marie Josee, birukanywe muri Koperative COODUGI bashinjwa kunyereza umutungo, batangarije Kigali today ko birukanwe kubera kutemeranya n’imikorere mibi y’umuyobozi wa COODUGI, bakiyambaza akagari n’umurenge ntibigire icyo bibamarira bakaboneraho kwiyambaza ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative ngo kibarenganure.
Mukakarangwa aragira ati “Ibyo atuvugaho aratubeshyera ahubwo ikibazo cyacu twakigejeje muri RCA, kizakemuka neza tariki 31/10/2014. Kuba yaranyirukanye ari njye umwungirije ntambwire impamvu ntanatumire inteko rusange ngo ayimenyeshe icyo nzize, ni akarengane gakomeye nakorewe niyo mpamvu niyambaje RCA kugira ngo iturenganure nyuma y’uko twari twaragerageje kwiyambaza ubuyobozi bw’Akagari ndetse n’ubw’Umurenge ntibagira icyo batumarira”.
Uwitije Marie Josee nawe wirukanywe aragira ati “Ntibyashobokaga kunyereza umutungo kuko twakorerwaga igenzura na kontabure ndetse n’abagenzuzi nyuma yo kwishyuza, ahubwo twagiye kurega Xavera watuyoboraga muri RCA ngo ize kugenzura umutungo wa Koperative, kuko imyanda yari imaze kuzura mu midugudu yose kuko yari yaranze kwishyura abakozi bayihakuraga, amafaranga yose ayatumiza iwe kandi abakozi bataka ko badahembwa, tukaba kandi twari twariyambaje ubuyobozi bw’akagari ndetse n’Umurenge, ntibugire icyo budufasha”.
Mukunde Verena we atangaza ko atazi icyo bamuhoye ko nta n’ibaruwa bamwandikiye imwirukana imumenyesha n’impamvu, akaba yaranategereje ko hari inama y’inteko rusange itumizwa ngo bamenyeshe impamvu y’iyirukanwa rye, ariko ibyo bikaba bitarabaye.
Aragira ati “Nababajwe no gukurwa muri Koperative naruhiye, ikaba iri guteza imbere abandi ndi aho. Ibyo kunyereza umutungo bamvugaho kuki batabishyize ahabona ngo babisobanurire inteko rusange berekane uwo mutungo nanyereje, ngo mbone guhagarikwa nzi icyo nzira?"
Kubera aka karengane nakorewe n’umuyobozi wa COODUGI, kanteye nanjye kujya kwiyambaza ubuyobozi bwa RCA, hamwe na bagenzi banjye kugira ngo baturenganure badusubize uburenganzira twambuwe”.




Nk’uko abanyamuryango ba COODUGI bakomeje babitangaza, ngo abo bagore uko ari batatu bareze umuyobozi wa COODUGI ko ariwe unyereza umutungo abo adashaka akabirukana ntawe agishije inama, ubuyobozi bwa RCA butegeka gukora igenzura ry’umutungo ritunguranye.
Murorunkwere aragira ati “RCA yatwandikiye ibaruwa ku itariki ya 30/10/2013, itumenyesha ko bazaza gukora igenzura ry’umutungo wa Koperative tariki ya 4/11/2013 tubasubiza ko badutunguje igenzura kandi natwe twari mu rindi ryacu ndetse turi no mu myiteguro y’irushanwa ry’isuku mu Mujyi wa Kigali, tubasaba ko bazaza muri iryo genzura mu kwezi kwa Mutarama 2014, bakanatugira inama kuko kugeza icyo gihe ntamahugurwa RCA yigeze itugenera, kandi nta n’itegeko rigenga amakoperative yigeze itugezaho’’.
Murorunkwere akomeza atangaza ko nyuma yo gusubiza iyo baruwa basaba ko bazakorerwa igenzura mu kwezi kwa Mutarama 2014, abagenzuzi ba RCA batigeze baza gukora iryo genzura.
Tariki ya 10/06/2014, ngo abagenzuzi ba RCA barangajwe imbere n’uwitwa Gasore Jean Paul, na Uwera Christine, ndetse n’umupolisi witwa Mazimpaka, nibwo beguye ikibazo, baza gufata Murorunkwere bamurega kunaniza inzego z’ubugenzuzi za RCA, bakamujyana gufungirwa Kinyinya, akahava ajyanwa gufungirwa Kimironko, akahamara iminsi itandatu yose nta dosiye afite, akarinda arekurwa.
Ku itariki ya 16/06/2014 umuyobozi wa COODUGI arekurwa, atangaza ko abo bagenzuzi Gasore Jean Paul, na Uwera Christine batatumye agera mu rugo kuko bahise bamujyana ku cyicaro cya COODUGI ku Gisozi, batumiza ba bagore batatu birukanywe kubera kunyereza umutungo ngo nabo babe bahari, bamutegeka ko nibahagera agomba guhita afungura ibiro bagakorerwa igenzura.
Iryo genzura ntiryabashije kuba kubera kutumvikana ku mikorere yaryo
Aba bagenzuzi bageze ku cyicaro cya COODUGI nk’uko twabitangarijwe n’abanyamuryango ba COODUGI bari bahari, bahasanze ba bagore batatu birukanywe muri COODUGI, n’abandi banyamuryango bake haza kuza n’umuyobozi w’Akagari ka Ruhango COODUGI ikoreramo, ushinzwe itangazamakurumu ndetse n’ushinzwe imibereho myiza mu kagari bo batahatinze kuko bahise birukanwa n’abo bagenzuzi bavuga ko utari umunyamuryango wa COODUGI ahita asohoka muri icyo cyicaro.
Batangiye gukora urutonde rw’abitabiriye iryo genzura, abo bagenzuzi bashatse guhera kuri ba bagore birukanywe, ariko ntibabyumvikanaho n’abanyamuryango ba COODUGI kuko bavugaga ko bo batemera ko abo bagore bajya ku rutonde rw’abanyamuryango ba COODUGI kandi barayihemukiye bakirukanwa ku buryo bwemewe n’amategeko.

Abanyamuryango ba COODUGI bakomeza batangaza ko ibyo byatumye iryo genzurwa ritaba kuri uwo munsi kuko bwari bumaze kwira, abo bagenzuzi bahitamo kugura ingufuri bafunga ibiro bya COODUGI, ndetse banategeka ko Konti ya COODUGI yabaga muri Sacco ya Gisozi ifungwa by’agateganyo mu gihe ubugenzuzi butarakorwa.
Ubugenzuzi bwaje gukorwa amwe mu ma fagitire arirengangizwa
Ubwo bugenzuzi bwaje gukorwa guhera ku itariki 26/06/2014 kugeza kuya 14/07/2014 bukorwa n’abagenzuzi baturutse muri RCA bitwa Hitayezu Innocent na Nyirandagirwa Francine.
Abayobozi ba COODUGI batangaza ko nyuma y’igihe iryo genzura ribaye, batunguwe no kubona imyanzuro RCA yatanze itari ifite aho ihuriye n’ibyangombwa byose baberetse mu gihe cy’igenzura kuko basanze hari amafagitire yirengagijwe mu gihe cy’igenzura, kuko ayo bagenzuye bashyiragaho ikimenyetso andi bakayihorera.
Nyuma yo kubona ko imyanzuro yavuye mu igenzura bashyikirijwe igaragaza ko hari ibyangombwa bititaweho mu gihe cy’igenzura, ubuyobozi bwa COODUGI bwasabye ubuyobozi bwa RCA ko bwabarenganura kubera ubwo buryo iryo genzura ryari ryakozwemo budahwitse, bugasaba ubugenzuzi gusubiramo iri genzura buha agaciro ibyangombwa byose beretswe n’ubuyobozi bwa COODUGI.
Icyo cyifuzo ubuyobozi bwa RCA bwakimye amatwi ahubwo butegeka umuyobozi wa COODUGI gutumira inteko rusange ngo RCA izaze gusomera abanyamuryango bose ba COODUGI ibyavuye mu igenzura ryakozwe.

Ubuyobozi bwa COODUGI butangaza ko bwakomeje kugaragariza RCA mu nyandiko ko hari ibyirengangijwe mu gihe cy’igenzura busaba ko baza gukosora ayo makosa yakozwe mu igenzura bagakora imyanzuro itabogamye, ikabona gusomerwa inteko rusange ya COODUGI.
Ubuyobozi bwa RCA bwakomeje kwanga icyo cyifuzo cy’abayobozi ba COODUGI, ahubwo bafata umwanzuro uhagarika Umuyobozi wa COODUGI, Murorunkwere, bamusimbuza uwahoze ari umunyamabanga wa COODUGI wasezeye ku mpamvu ze bwite muri COODUGI ndetse kuri ubu akaba atakinatuye aho COODUGI ikorera.
Ubuyobozi bwa RCA kandi bwahise butumiza inteko rusange ya COODUGI ku itariki ya 31/10/2014, kugira ngo bazayisomere iyo myanzuro yavuye muri rya genzura batemeranyijeho n’ubuyobozi bwa COODUGI, kuko ryirengagije amwe mu mafagitire beretswe n’ubuyobozi bwa COODUGI.
RCA ivuguruza ibyo abanyamuryango ba COODUGI bavuga
Mu kiganiro na Kigali Today, umuyobozi wa RCA, Mugabo Damien, yatangaje ko ibyo abanyamuryango ba COODUGI bavuga ari amafuti bashobora kuba barumvikanyeho n’umuyobozi wabo, ahubwo umuyobozi wabo ibyo avuga ari amatakirangoyi.
Aragira ati “Umuyobozi wa COODUGI koperative yayigize akarima ke, abo ashatse arabirukana ntawe agishije inama, kandi yagiriwe inama kenshi na RCA, asabwa gukorerwa ubugenzuzi agaragaza agasuzuguro, akaba ariyo mpamvu yafatiwe ibi byemezo n’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative kugira ngo amategeko akurikizwe’’.
Umuyobozi wa RCA kandi Kigali today yagerageje kumubaza byinshi ku bijyanye n’ibyo abanyamuryango ba COODUGI bavuga ko ikigo ayobora kibarenganya, asubiza ko nta kindi afite cyo kubivugaho.

COODUGI ni Koperative igizwe n’abahoze mu buraya, abagore b’abapfakazi ndetse n’abagore babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bibumbuye muri koperative kugira ngo barusheho kwiteza imbere, aho ubu batsindiye isoko ryo gukora isuku mu Murenge wa Gisozi.
Kugeza ubu COODUGI Imaze gutwara ibikombe ku rwego rw’Umujyi wa Kigali ishimirwa ko ibikora neza ndetse ko imaze no guhindura imibereho ya bamwe mu bagore bayirimo.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Rutindukanamurego, Urakoze cyane kuri iyi nkuri igaragaza ubucukumbuzi bwimbitse kandi butabogamye, kabisa uzirinde kurya ruswa niyo nama nziza nakugira izakubaka muri cariere yawe.naho RCA ni ihindure uburyo pe ibibyo ni ukwiyicira izina kabisa
RCA niyibuke ibyo ishinzwe ireke kwanjwa mu kurengenya abo ishinzwe kurenganura, ubu se nkubu ibi byemezo rutindukanamurego yagaragaje nta soni zo kubirengaho bagakomeza kurenganya iyi cooperative yabanyantege nke
hoya rwowe RCA irakabije kubogama niba koko Rutindukanamurego yabibonye atya, gusa Rutindukanamurego komeza ushyire hanze akarengane kabanyantegenye nawo ni umugisha. Ndashimira Kigalitoday yaguhaye uyu mwanya pe
Ariko se koko abantu bazumvako bagomba gukora ibyo bakwye gukora ryari? ubu koko niki gitera RCA kubogama bigeze aha? bitabaze umuvunyi cg izindi nzego naho RCA yo ntacyo yabasayidira kbsa!
Niba ibivugwa aha hejuru ri ukuri nk’uko mbona Ruti yagerageje kubitohoza, Polisi y’u Rwanda niyo ifite ikibazo gikomeye yo yafunze umuntu iminsi itandatu y’akamama. Ariko kandi barapfa ubusa, bya bifi binini binyereza za Miliyari byigaramiye abanyereza ibihumbi ijana banigagurana. RWANDA WAKIKOSOYE KOKO.