Huye: Ntabwo umuntu abitsa amafaranga kuko yahaze-Abaturage

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye baratangaza ko kuzigama bidasaba ko umuntu aba yarenzwe. Abavuga gutya babihera ku ko babasha kwizigamira muri Koperative Umurenge Sacco yo mu murenge batuyemo nyamara urebye batagira amafaranga menshi.

Aba baturage batangiye kubitsa muri SACCO biturutse ku kuba ari yo bahemberwagamo bakora mu mirima y’umuceri, ariko ubu ngo banasigaye baramenyereye kubitsa ku mafaranga babonye uko yaba angana kose.

Uwitwa Musabyimana Apollinarie wo mu Kagari ka Nyamabuye agira ati “ndi umuhinzi ndahinga. N’amafaranga mbitsa nyakura mu buhinzi no mu kazi k’imishinga imwe n’imwe. Iyo mbonye nk’ibihumbi cumi mfata nka birindwi nkabijyana kuri SACCO kubitsa, bitatu bisigaye nkabikemuza utubazo two mu rugo”.

Uwitwa Francine Mukanyandwi wo mu Kagari ka Gatwaro na we agira ati “iyo uhingiye magana arindwi, ugomba kujyana muri sacco magana ane, ugasigarana magana atatu”.

Abaturage b'umurenge wa Rwaniro bavuga ko umuntu atazigama ari uko yahaze gusa.
Abaturage b’umurenge wa Rwaniro bavuga ko umuntu atazigama ari uko yahaze gusa.

Icyakora hari bamwe batangaza ko ubukene butabemerera kuzigama mu bushobozi buke buke bafite.

Uwitwa Marcelline Mukasine na we wo mu murenge wa Rwaniro agira ati “ntunzwe no guca inshuro. Magana arindwi nkorera sinayatungisha abana banjye bane, ngo mbone n’ayo kubika”.

Aba babyeyi babasha kuzigama bavuga ko batabitsa amafaranga kuko bafite menshi ahubwo kuko baba bumva bagomba kugira icyo bashyira ku ruhande bateganyiriza ahazaza. Ibi rero banabishishikariza bagenzi babo na bo bakora umwuga w’ubuhinzi batekereza nka Mukasine.

Musabyimana agira ati “nagira bagenzi banjye inama ko uduke twose bafite bajye batujyana muri sacco, … uko bashoboye».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kubitsa bisaba ubushake bw’ubitsa ateganyiriza ejo hazaza maze akazagobokwa igihe kigeze kuruta usesagura maze akazangara mu gihe runaka

daso yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka