Ikipe ya APR FC na Rayon Sports ni zo zizahagararira u Rwanda muri ayo marushanwa mu mikino nta gihindutse yajya ikinirwa kuri stade ya Muhanga.

APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF Champions League nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, ndetse kuba iyi kipe yaranatwaye igikombe cy’Amahoro, byahaye amahirwe Rayon Sports kuzahagararira u Rwanda muri Confederation Cup nk’ikipe yabaye iya kabiri muri shampiyona.
Izi kipe zombi kugeza ubu ziravugwamo ibibazo by’ibyangombwa by’abakinnyi, nkaho amakuru ava muri Rayon Sports atangaza ko bakijijinganya gutanga umukinnyi Sina Jerome kuri lisiti mu kwirinda kugwa mu mutego nk’uwa Birori Daddy mu gihe no muri APR FC batari bamenya neza iherezo ry’abakinnyi bavuye mu Burundi Bukebuke Yannick na Bigirimana Issa aho amakipe bavuyemo avuga ko bakiri abakinnyi bayo.

Ku mukinnyi Bukebuke Yannick by’umwihariko, ikipe ya Flamengo y’Ii Burundi iherutse kwandikira Ferwafa iyibwira ko yayivuyemo ku buryo bitazwi kandi ko yamukinishaga ari umurundi mu gihe mu Rwanda akina ari umunyarwanda.
APR FC na Rayon Sports ariko zigomba gutanga lisiti y’agateganyo ku wa kane tariki 31/12/2014 ariko bakaba bazaba bafite igihe cyo kongera kuyinyuzamo amaso bakaba banayihindura kugeza kuwa gatatu tariki 15/1/2015 ubwo bazaba batanze iyanyuma burundu.

Aya makipe yombi kuri uyu wa mbere tariki 22/12/2014, ni bwo azamenya inzira azacamo ndetse n’amakipe bazahura muri aya marushanwa nyafurika nyuma ya tombola izabera i Cairo.
Imikino nyafurika izatangira muri Gashyantare 2015 nyuma y’umukino w’igikombe kiruta ibindi muri Afurika (CAF Super Cup) uzahuza ES Setif na Al Ahly tariki ya 21 Gashyantare 2015 kuri Stade Mustapha Tchaker mu mujyi wa Blida muri Algeria.
Jah d’ eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo batanga abahari se. None se hari abandi barimo bongeramo cyangwa hari gahunda yo gutekinika.
Rayonsport nta kizere itanga, keretse ahari babonye abandi bakinnyi. Ariko ahanini mbona biri gupfira muri management.Ubona nta gahunda yo kuzamura ikipe bafite., igihe cyarabasize.