Ruhango: Urubyiruko ruri mu biruhuko rurishimira gahunda yarushyiriweho
Mu gihe cy’ibyumweru bitatu urubyiruko ruri mu biruhuko rumaze rwitabira urugeroro, ruravuga ko rumaze gutozwa ibintu byinshi rubano ko bizarugirira akamaro imbere hazaza, rugashimira cyane uwazanye gahunda yo guhuriza hamwe urubyiruko mu gihe cy’ibiruhuku.
Muri buri kagari mu karere ka Ruhango, mu gihe cya nimugoroba uhasanga urubyiruko ruri mu biruko ruhurizwa hamwe rukigishwa indangagaciro Nyarwanda.

Uru rubyiruko rukavuga ko guhurizwa hamwe mu biruhuko, birurinda byinshi kandi bakiga byinshi.
Tuganimana Jean Paul, n’umunyeshuri uri mu biruhuko witabiriye uru rugero, avuga ko yaje muri torero atumva ibyo aribyo, ariko kuri ubu ngo amaze kurikunda cyane kuko yahigiye byinshi atari azi.
Ati “Hari ibintu byinshi ababyeyi bacu batajya batubwira twamenyeye aha. Sinarinzi uko wakwirinda SIDA, none ubu narabimenye. Sinarinzi gaunda yo kwizigamira, ubu hano turabyigishwa, tukanigishwa kubana neza n’abandi”.

Muri uru rugerero kandi, ngo bahigira indagagaciro nyarwanda, imikino itandukanye, amateka yo hambere n’ibindi byinshi.
Sinzayigaya Lambert, n’umutoza w’intore mu karere ka Ruhango, twamusanze mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango, atubwira ko kuva aho iyi gahunda itangiye, abana bagiye baza gake gake, ariko kuri ubu ngo ubwitabire ni bwinshi cyane kandi abana ngo usanga ari ibintu bakunze cyane
Mukaburanga Florida, ashinzwe guhuza ibikorwa by’itorero mu karere ka Ruhango, avuga ko uru rugerero ruzagirira akamaro haba kuru rubyiruko, ababyeyi ndetse n’igihugu.
Iri torero ry’urubyiruko ruri mu biruhuko, rikaba rije risanga andi matorero atandukanye, bitaganyijwe ko buri biruhuko urubyiruko rwiga rwose ruzajya ruhurizwa ku rugerero.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiye ko iyi gahunda nk’uko yatangiye izanakomeza mu gihugu hose uko imyaka izagenda ikurikirana irerero ry’igihugu rikongera gukora nk’uko ryakoraga. Gusa abashinzwe kubigiramo uruhare bose bakomeze kubinoza kuko n’ingirakamaro byumvikanishwe munzego zose.
umusanzu w’urubyiruko mu iterambere ry’igiihugu urakenewe ninayo mpamvu aba bari mu biruhuko bagomba guhurizwa hamwe maze bakagira umusanzu basiga mu biruhuko wo kubaka igihugu