Nyamasheke: Impanuka y’ikamyo yakomereje uwari uyitwaye
Imodoka nini ya rukururana yo mu bwoko bwa Scania ifite nomero ziyiranga RL KBP 385Q yari itwawe na Wayidaka Alfred w’imyaka 30 yaguye mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki ya 19/12/2014 abari bayirimo barakomereka.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Bushekeri nko mu birometero bine uvuye mu Pariki y’igihugu ya Nyungwe ugiye kugera aho bita ku Buhinga.
Nk’uko bitangazwa na Wayidaka wari utwaye iyo modoka ukomoka mu gihugu cya Kenya, avuga ko yageze muri iryo korosi akabura feri hanyuma imodoka ikamucika igahita yitura hasi.
Iyi modoka yavaga muri Kenya yerekeza mu Karere ka Rusizi itwaye toni 35 z’ibicuruzwa binyuranye, byose bikaba bikirimo.
Polisi ya Nyamasheke ishinzwe umutekano wo mu Muhanda yemeza ko habayeho uburangare ku mushoferi wari utwaye iyo kamyo, byatumye atamenya neza ikorosi yari ari gukatamo bigatuma atura hasi imodoka yari atwaye.
Kuri ubu uyu mushoferi n’umuherekeza we (kigingi/Tandiboyi) bari kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Gisakura mu gihe polisi igikora iperereza ku mpamvu nyakuri yateye iyi mpanuka.
Iri korosi ni rimwe mu makorosi akomeje kuberamo impanuka cyane, ndetse ubuyobozi bw’akarere bukaba bwarafashe icyemezo cyo kubaka aho abashoferi bazajya baruhukira kugira ngo hagabanuke impanuka zikunda kubera muri ako gace.
Gusa kugeza ubu, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga hagishakishwa amafaranga kugira icyo kigo cy’aho abashoferi baruhukira kibashe kubakwa hafi y’aho imodoka zisohokera ziva mu ishyamba rya nyungwe.
Abashoferi bakunze gutungwa agatoki mu gutwara imodoka bananiwe, rimwe na rimwe bikabagora gukata amakorosi atari make ari mu ishyamba rya Nyungwe no mu nkengero zaryo.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|