Ntibisanzwe: Ubwonko bwe bwarahagaze ariko aratwite
Mu gihugu cya Irlande umugore usa n’uwapfuye kubera ko ubwonko bwe butagikora, abaganga biyemeje kumufasha gukomeza kubaho kubera ko atwite n’ubwo ababeyi b’uwo mugore batabyemera.
Iyi nkuru dukesha The Irish Independent iravuga ko itegeko muri Republica ya Irlande ryemerera abaganga kurengera ubuzima bw’urusoro rw’ibyumweru 17 ruri munda y’uwo mugore.
Uwo mugore uri mu kigero cy’imyaka 20 yakoze impanuka yatumye avira imbere mu mutwe ajyanwa mu bitaro bya Mullingar Midland Regional Hospital mu byumweru bibiri bishize nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru the Irish Independent.
Umwana uri mu nda ye we aracyari muzima, ariko ababyeyi b’uwo mugore usa n’utakiriho, basabye abaganga ko bamureka agatabaruka n’uwo atwite, ariko mu muryango hari abandi bifuza ko akomeza gufashwa kubaho kugeza abyaye.
Abaganga bemeza ko igi ry’umwana ridashobora kubaho ngo rirenze ibyumweru 24 riri hanze ya nyina.
Umuhanga mu mategeko agenga abaganga muri Irlande Dr Adam McAuley yavuze ko urukiko rw’ikirenga rwa Dublin ari rwo rwonyine rushobora kwemeza niba uwo mugore yakomeza kubeshwaho kugeza igihe umwana avukiye.
Kugeza magingo aya abaganga ku bitaro bya Mullingar Midland Regional Hospital bategereje inama bagomba kugirwa n’abashinzwe kuburanira umuryango w’uwo mugore ku cyo bagomba gukora.
Mu mwaka ushize Irlande yemeje itegeko rihana abakuramo inda, ariko inemeza uburenganzira bwo gusaba gukuramo inda ; igihe ubuzima bw’umugore utwite bushobora kuhagirira ibibazo bitewe no gutwita.
GASANA Marcellin
Ohereza igitekerezo
|