Iki ni igihembo gitegurwa n’abasanzwe bategura irushanwa rya mbere mu mukino w’amagare kuri uyu mugabane rya Tropical Amissa Bongo, ahari habanje gushyirwa hanze urutonde rw’abakinnyi 15 bagombaga gukurwamo uzagirwa umwami wa Afurika muri 2014 hakurikijwe uko yawigaragajemo.

Aba bakinnyi baraye bagejejejwe kuri batanu, bagaragaramo umukinnyi w’umunyarwanda Ndayisenga Valens Rukara uherutse kwegukana Tour du Rwanda aho azaba ahanganye n’abandi nka Debesay Mekseb wambere ku mugabane wa Afurika habazwe amanota.
Igikombe cy’umukinnyi w’umwaka mu magre muri Afurika gitegurwa n’abategura La Tropical Amissa Bongo izaba ikinwa ku nshuro yayo ya 10 kuva tariki 16-22/2/2015, aho ukuriye akanama gatoranya uyu mukinnyi ari Bernard Hinault wegukanye Tour de France inshuro eshanu.

Igihembo nk’icyi cyari cyatwawe n’umunya afurika y’epfo Louis Meintjes muri 2013 mu gihe 2012 cyari cyegukanywe n’umunya Eritrea Natnael Berhane aho aba bombi bari mu bahatanira n’icya 2014.
Uzatsinda akaba azamenyekana mu cyumweru gitaha.
Abakinnyi batanu bazahatanira igihembo cy’umukinnyi w’amagre w’umwaka wa 2014 muri Afurika
- Natnael Berhane (ERI)
- Mekseb Debesay (ERI)
- Mouhssinne Lahsaini (MAR)
- Louis Meintjes (RSA)
- Valens Ndayisenga (RWA)

Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
mubaza gute
nibyamungu mubugepsera nshaka kumenya batsindira ibihembo ryari kand iyusuye kt radio ko tubura subiza gusa turabakurikiye kand turabakunda