Rukara: Abagore bihaye gahunda yo gufashanya gutura heza

Abagore bo mu murenge wa rukara mu karere ka Kayonza bihaye gahunda yo gufashanya gutura heza, ibyo bakaba babikora bareba bamwe muri bagenzi babo bafite inzu zatangiye gusaza bakajya kubaha umuganda wo kuzikurungira no kuzisubiriza.

Abo Kigali Today yasanze baha umuganda umuturanyi wabo witwa Karemangingo Eric wo mu mudugudu wa Muzizi mu kagari ka Rukara mu murenge wa Rukara bavuga ko iyo gahunda ari umwihariko wabo kuko ari bo igitekerezo cyaturutsemo, nk’uko Mukawiringiye Jemima wo mu kagari ka Rukara abivuga.

Bavanga amase n'itaka rijya kumera nk'umucanga bakaba ari byo bakoresha bakurungira inzu.
Bavanga amase n’itaka rijya kumera nk’umucanga bakaba ari byo bakoresha bakurungira inzu.

Agira ati “Abadamu ni umwihariko wacu turicara tugatekereza tukareba ikibazo umuntu runaka afite twasanga ari icyo kumuhomera cyangwa kumukurungirira inzu tukabimukorera kugira ngo tubashe kuba ahantu heza kandi tutarwaza abana bacu amavunja.”

Ibikorwa by’aba bagore babikora babyishimiye kandi ubona ko bashyize hamwe. Bavuga ko bagenda bazenguruka imidugudu yose batanga bene ubwo bufasha, kandi ngo bitanga isomo no ku bandi baturage kuko uretse kuba ari gahunda itanga ubufasha kuba bukeneye binatuma abandi babona ko bakwiye gutunganya aho batuye, nk’uko uwitwa Mukankuranga Eugenia abisobanura.

Uyu mugore ari gukurungira mu nzu ya Karemangingo.
Uyu mugore ari gukurungira mu nzu ya Karemangingo.

Ati “Biba ari ibintu byiza cyane kuko tuba twahuje ibitekerezo umugambi ukaba umwe, n’umugenzi yahagera akabona ari byiza akajya kubyigana. Kandi noneho biba birimo n’inyigisho yigisha ko gukurungira inzu ari byiza kandi bigushyira ahantu heza.”

Karemangingo wahabwaga umuganda we aho bamufashaga kuyisubiriza no guhoma igikoni no kumwubakira amashyiga ya rondereza, avuga ko ari igikorwa kiza gikwiye gutanga isomo no ku bandi baturage, ahanin ibitewe n’uko ari igikorwa kigamije isuku mu baturage kugira ngo bagire imibereho myiza.

Gahunda zo gutanga ubufasha butangwa n’aba bagore ngo zifatirwa mu kagoroba k’ababyeyi, aho abakitabira bungurana ibitekerezo kumuntu ukwiye guhabwa ubufasha bwihutirwa mu mudugudu bakemeranya no ku munsi bazajya kumufashiriza.

Cyakora ngo haracyari ikibazo cy’uko bamwe mu bagabo batitabira akagoroba k’ababyeyi ngo bafatanye n’abagore gutanga ibitekerezo byakwihutisha iterambere ryabo, kandi rimwe na rimwe ugasanga abo bagabo ari bamwe mu bagenerwa bene ibyo bikorwa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gufashanya ku baturanyi ni byiza kuko ibi biri mu byerekana uko imibanire iteye, maze abaturanyi bagasangira akabisi n’agahiye

muzizi yanditse ku itariki ya: 20-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka