Sinavuga ko Sinema intunze aka kanya ariko izantunga- Nkurunziza

Nkurunziza Gaston umukinnyi wa filime n’amakinamico nyarwanda utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko Sinema mu Rwanda ikiri kure, ariko akizera ko izagera ku rwego rushimishije biturutse ku bakinnyi bagenda bagaragaza impano zidasanzwe muri uwo mwuga.

Uyu Nkurunziza wamenyekanye cyane muri filime Inzozi aho akina yitwa Scott no mu mukino w’urunana akina azwi ku izina rya Karemera, avuga ko Sinema ikigera mu Rwanda yatangiranye umuvuduko ukomeye cyane ubu ikaba igenda idohoka.

Abona ko akenshi ibyo byaba biterwa n’abantu babyinjiyemo bakurikiye amafaranga menshi abandi bakabikora batabifitemo impano bahitamo gutangira kubivamo.

Ati “ikibazo cya mbere gihari bashobora kuba barabigiyemo bazi ko hari amafaranga menshi abandi bakabijyamo atari umwuga bize ari ugushaka amafaranga, akenshi iyo ubigiyemo ukurikiye amafaranga atari impano ubyikuramo, buriya ni tugira Imana bazajya babivamo twe tubizi cyangwa se tubifitemo impano tuzakomeza tubikore by’umwuga”.

Nkurunziza afite icyizere ko Sinema izamutunga nk'umwuga.
Nkurunziza afite icyizere ko Sinema izamutunga nk’umwuga.

Avuga ko mu Rwanda aho Sinema igeze inyungu zigaragara mu buryo butaboneka kuko ngo kuri we ubutumwa bwe bwumvikana vuba bigatuma ibikorwa bye bitera imbere bitewe no kumenyekana binyuze muri firime akina.

Aragira ati “nshobora gutanga ubutumwa bukumvikana vuba bivuze ko Sinema dukora hari byinshi idufasha. Ikindi ntabwo navuga ngo inyungu ndayibona ako kanya ni nk’uko ubona ipera mu bushorishori ugashaka kurifata nturigereho ariko hari ubwo buhoro buhoro ukomeza kwisimbukuruza ukarigeraho na Sinema ni uko nyibona bisaba kubiha igihe”.

Nkurunziza aragereranya Sinema nyarwanda n’iyo mu bindi bihugu byayigize umuco agasanga mu Rwanda hakiri inzira ndende biturutse ku bushobozi bunyuranye.

Avuga ko u Rwanda udashobora kurugereranya nk’urugero na Tanzaniya bitewe n’uko abaturage n’uburyo babayeho bishobora gufasha iterambere rya Sinema yabo.

Ati “ugererenyije u Rwanda n’ibindi bihugu hari byinshi bishobora kuba imbogamizi k’u Rwanda, twavuga umubare w’abaturage ese abakunda Sinema n’abayikurikira bangana iki? Abafite ubushobozi bwo kuyigura ni bande? Umuriro ugera ku baturage bangana iki?”

Ngo ni byinshi bishobora gutuma Sinema mu Rwanda ikomeza kudindira kuko mu bindi bihugu aho Sinema ari umwuga itunze benshi, nka Tanzaniya na Nigeriya usanga bakoresha DVD ibihumbi n’ibihumbi zigahita zibona isoko ngo Sinema bayigize umwuga, ariko mu Rwanda ngo hagomba gushyirwamo ingufu ibihangano bikarushaho kuba byiza bigakundwa.

Nkurunziza aravuga ko abanyarwanda bakwiye gukunda iby'iwabo.
Nkurunziza aravuga ko abanyarwanda bakwiye gukunda iby’iwabo.

Avuga ko ikindi kintu cy’ingenzi cyateza Sinema nyarwanda imbere ari uko hatekerezwa no kwiga kuvuga indimi z’amahanga; igiswayire, icyongereza n’igifaransa bityo ubuhanzi ntibugarukire mu Rwanda gusa bukarenga imipaka.

Ku giti cye avuga ko n’ubwo sinema itaragera ku rwego rwo kumutunga nk’umwuga afite indoto ko izamutunga.

Aragira ati “sinavuga ngo Sinema irantunze ariko izantunga. Ibyo mbona akenshi ari ukwamamaza ari n’ibindi biraka nkora byose mbikesha Sinema, ariko mu Rwanda uvuze ngo ni Sinema gusa ukora ntibyakorohera birasaba kugira utundi tuntu ukora Sinema ikaza yunganira ariko hari aho bizagera tuyigire umwuga idutunge”.

Ubutumwa atanga ni uko abantu batafata umukinnyi wa Filime nk’inkorabusa kuko ngo bakunze guhura n’icyo kibazo aho abantu babafata nabi ngo dore ba bandi bakina bya bindi ngo ese birabakijije? Ngo batuye mu nzu imeze itya ngo bakina mu Kinyarwanda n’ibindi.

Ati “abandi ko bazikina mu ndimi zabo zigakundwa kuki twe tutakunda ibyacu? Icyo nabasaba ni ugukomeza gukunda iby’iwabo kandi natwe tuzakomeza gukora impinduka tubagezaho ibihangano byiza ntibahangayike, twiteguye kugeza Sinema nyarwanda ku ntera ishimishije bashonje bahishiwe!”

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka