INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO 2014

National Dialogue
COMMON VISION, NEW MOMENTUM | ICYEREKEZO KIMWE, TWONGERE IMBARAGA
Irembo Amafoto Micro Trottoir KT Radio Kigali Today

Gakenke: Barishimira uburyo bakurikirana Umushyikirano nk’abahibereye

Yanditswe ku itariki ya: 19-12-2014 - Saa: 12:03'
Ibitekerezo ( )

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke baravuga ko bishimira uburyo bari gukurikirana inama y’igihugu y’umushikirano ya 12 nk’abari mu nteko ishinga amategeko aho uri kubera.

N’ubwo hari abemeza ko ari inshuro ya mbere bakurikiranye iyi nama y’umushyikirano, ngo basanze ari umwanya mwiza wo gutangiramo ibitekerezo dore ko ku munsi wa mbere banahawe umwanya.

Colette Nakabonye wo mu Murenge wa Rushashi yishimiye uburyo igihugu kimaze gutera intambwe mu ikoranabuhanga ku buryo bashobora gukurikirana inama irimo kubera mu nteko ishinga amategeko nk’abahibereye.

Gakenke ngo bakurikiranye umushyikirano nk'abahibereye.
Gakenke ngo bakurikiranye umushyikirano nk’abahibereye.

Uyu mugore w’umuhinzi w’ikawa yanaboneyeho umwanya wo gutanga igitekerezo ko n’ubwo bageze ku rwego rushimishije mu kugira kawa ihiga izindi, bagifite ikibazo cy’inganda zitunganya umusaruro ukomoka kuri kawa.

Ati “mu byukuri Gakenke ifite abahinzi benshi bahinga kawa ariko inganda ziriya zitunganya ubwoko bwa kabiri ntazihari, ku buryo usanga ikawa zijya gutonorerwa i Kigali na Ruli hari urundi ruganda rumwe rwabonetse rutunganya ku buryo bwa kabiri.

Ariko twifuza ko mu gushyigikira abahinzi bakomeza kubashigikira ku buryo haboneka n’uruganda rutunganya kawa kugera ku cyiciro cya nyuma ikaba yanagurishirizwa mu baturage ntibajye banywa ikawa ari uko ivuye i Kigali kandi yaraturutse iwacu”.

Urubyiruko rwifuje ko iyi nama yakwiga ku kibazo cy'ubushomeri n'ibiyobyabwenge bibugarije.
Urubyiruko rwifuje ko iyi nama yakwiga ku kibazo cy’ubushomeri n’ibiyobyabwenge bibugarije.

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama y’umushyikirano kuri site ya Gakenke narwo rubona ko u Rwanda rumaze kugera ku rwego rushimishije mu ikoranabuhanga, kuko ubusanzwe iyi nama bayikurikiraniraga kuri za radiyo abafite za televiziyo nabo bakaba ariho bayikurikiranira, gusa ngo ku nshuro ya 12 y’iyi nama harimo akarusho mu kuyikurikirana.

Jean Pierre Irandora ari mu itorero Inkomezabigwi z’Umurenge wa Gakenke. Avuga ko intambwe u Rwanda rumaze kugeraho ishimishije kuko uburyo iyi nama y’umushyikirano barimo kuyikurikirana bameze nk’abahibereye, gusa nawe yumva itarangira itaganiriye ku kibazo cy’ubushomeri bwiganje mu rubyiruko.

Ati “nkanjye nk’urubyiruko ikibazo mbona kiri mur ubyiruko ni uko usanga abenshi badafite imirimo. Ikindi n’urubyiruko mbona rwishora mu biyobyabwenge nacyo n’ikindi kibazo mbona, nkumva bagira icyo babiganiraho bagashaka uburyo hajya barwigira imirimo kuko abenshi babura icyo gukora ugasanga bishoye muribyo biyobyabwenge”.

Bashimiye umukuru w'igihugu ko basigaye batuje mu gihe bari barazahajwe n'intambara y'abacengezi.
Bashimiye umukuru w’igihugu ko basigaye batuje mu gihe bari barazahajwe n’intambara y’abacengezi.

Uretse ibi byifuzo n’ibitekerezo, abatuye Akarere ka Gakenke banashimiye umukuru w’igihugu, Paul Kagame uburyo basigaye batuje bafite umutekano usesuye kandi mu bihe bishize bari barazahajwe n’intambara y’abacengezi ku buryo nta cyizere cy’ubuzima bari bafite, gusa ngo ubu icyo bagambiriye ni ugukora no gufatanya bagashyira hamwe kuko iby’amacyakuburi byabaye inzozi.

Insanganyamatsiko y’inama y’umushyikirano ku nshuro yayo ya 12 igira iti “Icyerekezo kimwe, twongere imbaraga”.

Abdul Tarib

Andi Makuru - UMUSHYIKIRANO

“Hari akazi gakomeye kadutegereje, kunesha bizava mu kwigira ku mateka y’ubutwari”, Perezida Kagame

Uzagerageza kutubuza kubaho azabona ingaruka - Kagame

Umushyikirano wasabye ko Umwimerere w’u Rwanda wakomeza gushingirwaho mu kuruteza imbere

Umutekano ni inshingano itajegajega kuri buri Munyarwanda-Kagame

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.