Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, araburira buri wese uzagerageza kubuza Abanyarwanda amahoro n’umutekano ko azahura n’ingaruka zikomeye. Ibi yabivuze ubwo yasozaga inama y’Umushyikirano yaberaga mu Rwanda ku matariki ya 18 na 19/12/2014.
Perezida w’u Rwanda yavuze mu magambo akomeye ko ngo "uzagerageza kubangamira uburenganzira bw’Abanyarwanda bwo kubaho azahura n’ingaruka zikomeye".
Ibi Perezida Kagame yabivuze ashimangira ko uwibesha ko yazabuza u Rwanda n’Abanyarwanda kugena icyerecyezo cyabo atazigera na rimwe abigeraho.
Abanyarwanda bariteguye...
Muri iryo jambo, Perezida Kagame yavuzemo ko Abanyarwanda biteguye guhangana bidasubirwaho n’uwo ariwe wese ushaka kubagenera icyo bakora n’uko babaho bitandukanye n’icyo bo ubwabo bashaka.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko hari abanyamahanga bumva bakomeye bagashaka kwitwaza ububasha bwabo mu gunyuza Abanyarwanda aho bashaka. Perezida Kagame ati "Ntawe dukesha kubaho kandi uzashaka kubitugenera wese azahura n’ingaruka zikomeye".
Perezida Kagame yavugiye muri iyo nama y’Umushyikirano ko yizeye ko Abanyarwanda benshi bahari kandi biteguye kurwanira ubwo burenganzira bwabo kandi batazigera bacogora na rimwe.

Ahishakiye Jean d’Amour
|