Hateguwe umunsi wo gufasha abantu gusubiza amaso inyuma no kwishimira ibyo bagezeho

Hateguwe umunsi uzahuza urubyiruko n’ibindi byamamare mu Rwanda wiswe Mirror Day, mu rwego rwo kubafasha gusuzima amaso inyuma y’ibyo baciyemo kandi bakishimira ibyo bagezeho byiza ari nako bishimana n’umuryango Nyarwanda.

Uyu munsi uzaba tariki 27/12/2014 ukabera kuri Lapalisse, ufite intego yo gufasha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kuva ku rwego rumwe bagana ku rundi ariko bagendeye kubyo bagezeho, nk’uko bitangazwa na Jean Nepomuscene Sibomana uyobora Wings Creative Agency, imwe muri sosiyete yateguye iki gikorwa.

Miss Rwanda ni umwe mu byamamare bizaba biri muri ibi birori.
Miss Rwanda ni umwe mu byamamare bizaba biri muri ibi birori.

Agira ati “Ni ngombwa ko tugira imitekerereze ikura, ikava mu magambo igashyirwa mu bikorwa, kugira ngo buri wese mu mpera z’umwaka ajye yireba avuge ati Narakoze reka nishimire ibyo nagezeho.”

Akomeza avuga ko uwo munsi ari ukwibutsa Abanyarwanda ko ari indorerwamo isi ireberamo ishusho nyayo y’u Rwanda. Uyu munsi uzajya uba buri mpera z’umwaka uzajya ugira intego nyamukuru zizajya ziwuranga umwaka wose.

Muri ibyo bikorwa bizibandwaho muri 205 harimo ubukangurambaga ku isuku bizibanda mu mijyi izakira imikino ya CHAN ya 2016, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’icuruzwa ry’abantu mu bukangurambaga buzakorerwa mu turere dukora ku mipaka y’u Rwanda.

Miss Rwanda. Colombe Akiwacu, niwe mushyitsi mukuru muri ibi birori akazaba aherekejwe n’ibindi byamamare bitandukanye mu Rwanda. Ababiteguye bakemeza ko ibi bizafasha n’abazwi kwibuka ko ari abaturage kandi ko bagomba kubera abandi urugero rwiza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka