Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye abantu guhora biteguye guhangana n’ibibazo byaba iby’abanyarwanda ubwabo cyangwa ibiterwa n’abandi, aho we yijeje ko kubera ubutwari bwaranze imikorere y’abanyarwanda “nta n’umwe washobora kubambura uburengenzira bwo kubaho”.
Ibi yabivuze asoza inama ya 12 y’Umushyikirano kuwa gatanu tariki 19/12/2014, wageze ku myanzuro 20, nyuma ya raporo ya Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagaragaje ibibazo birimo n’icy’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo we ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, filimi ya BBC yo si ugupfobya Jenoside gusa, ahubwo ni igitero gikomeye ku gihugu cyacu, ku muyobozi wacu ndetse no ku bo turi bo”.
Iki gitekerezo cya Minisitiri Mushikiwabo, ikiganiro Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) yatanze ku munsi wa mbere w’umushyikirano avuga ko hari ‘abahakana Jenoside bakanavangira abanyarwanda’, Umusore witwa Muhire Louis-Antoine wavuye muri Canada nyuma yo kumenya ko “u Rwanda atari Leta y’ubwoko bumwe”; biri mu byo Perezida Kagame avuga ko nawe yari yategereje kuvugaho.
“Ntituzigera dusaba imbabazi mu guharanira uburenganzira bwacu; nta bandi bo kutugirira imbabazi kurusha uko tuzigirira; hari akazi gakomeye kadutegereje ariko none twubatse imbaraga n’ubushobozi bwo kugakora. Reka twubakire ku mbaraga twagize mu bihe byashize; ndabizi neza ko hari abanyarwanda benshi biteguye gukora ibyo mvuga”, Perezida Kagame.
Kubakira ku mateka y’ubutwari
Perezida Kagame yakomeje agira ati “Uzagerageza kutwambura uburengenzira bwacu, yaba ari hano yaba ari hanze, bizamuhenda cyane”. Yari yibutse amateka y’uburyo Ingabo zari iza APR (z’Umuryango wa RPF-Inkotanyi), zafatiye mu gico (ambush) abari ingabo za FAR bageze i Butare bahunga; nyamara ngo ingabo za MINUAR zari zimaze kumuhamagara (Perezida Kagame), zimutera ubwoba ngo ahagarare.
“Nashubije umpamagaye nti ‘ahubwo abica abacu nibo bagomba guhagarika ibyo barimo’, n’ubwo yambwiraga ngo ‘isi yose yahuruye, murashize’, ariko nkibaza nti ‘kereka niba batava amaraso nkatwe”, Perezida Kagame yari yibutse telegaramu yamuhamagaye bari ku rugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka wa 1994.
Imyanzuro y’inama y’umushyikirano 2014
Inama y’uyu mwaka yari ifite insanganyamatsiko igira iti ”Icyerekezo kimwe, twongere imbaraga” yageze ku myanzuro 20, harimo gukomeza ubukangurambaga mu gusigasira ibyagezweho, ubumwe n’umutekano, gukomeza umurimo unoze, ukoranywe ubuhanga no kubyaza umusaruro amasaha y’akazi, kunoza serivisi, ubukangurambaga bwo kwitabira kubitsa mu bigo by’imari no guteza imbere imijyi itandatu yunganira uwa Kigali.
Inama kandi yemeje ko imihigo y’uturere izanozwa hashingiwe ku mahirwe ya buri karere no guhanga imirimo myinshi, Inzego z’ibanze zisabwa gufatanya na komite z’abunzi bagakemura ibibazo by’abaturage, hadategerejwe gusa ko ari Perezida wa Repubulika uza kubikemura, gufasha abana batishoboye (by’umwihariko) kubona ifunguro rya ku manywa mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.
Hatanzwe n’imyanzuro y’uko amashuri yigisha uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 azabona za laboratwari cyane cyane ayigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga, imihigo y’umuryango igomba kujya mu bikorwa, guhagurikira ihohoterwa, gukaza ingamba zo kurwanya amakimbirane mu miryango, abanyarwanda bose basabwa kugira indyo yuzuye n’isuku, guca ubuzererezi no gushyingira abana ndetse amategeko ahana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge yakomejwe.
Hazashyirwaho ingamba zikomeye zo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside, imanza ku mitungo y’abarokotse Jenoside zizarangizwa, abashaka gusubirishamo imanza zaciwe na gacaca ngo bazafatirwa ingamba zikwiye, abanyarwanda bose bazashishikarizwa guhangana n’ihahamuka ndetse hakanashyirwa ingufu mu buryo bwo kubika ibimenyetso bya Jenoside yakorewe abatutsi mu buryo burambye.