Kanombe: Abana bagaragaje ibyo bungukiye mu mahugurwa ku muco nyarwanda

Abana 186 basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi 10 batozwa umuco, bagaragaje ko bungukiyemo ubuhanga bwinshi ku muco Nyarwanda, ndetse batangaza ko bagiye gufata iya mbere nk’urubyiruko mu kuwubungabunga no kuwimakaza.

Muri uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa wabereye mu nzu Ndangamurage y’i Kanombe kuwa kane tariki ya 18/12/2014 ari naho aba bana batorejwe, bamuritse ibyo bigishijwe birimo kubyina, guhamiriza, kwivuga, kumasha, kuvuga amazina y’inka, gukina igisoro n’ibindi byinshi bijyanye n’umuco nyarwanda.

Abakobwa berekanye ko bazi gushayaya no gushagirira.
Abakobwa berekanye ko bazi gushayaya no gushagirira.

Umwe mu bana bitabiriye aya masomo y’umuco, Ndizeye Patrick aganira na Kigali today, yatangaje ko yungutse byinshi atari azi ndetse akaryoherwa n’umwimerere w’umuco Nyarwanda.

Yagize ati “Njye muri aya mahugurwa nungukiyemo byinshi birimo kubyina kinyarwanda, ubu ndahamiriza ngashimisha abantu, kandi namenye ko umuco ari ikintu gikomeye gikwiye gusigasirwa kuko ari mwiza kandi ufite ubukungu bwinshi bwanatwinjiriza tuwusigasiye tukanawubungabunga nk’ibi inzu ndangamurage zatangije”.

Abana batojwe gutunganya uruhimbi.
Abana batojwe gutunganya uruhimbi.

Yakomeje avuga ko ubwo yazaga muri aya mahugurwa kimwe n’abandi bana benshi bazanye nta kintu na kimwe bari bazi kijyanye n’umuco, ariko ubu akaba yasobanurira bashiki be ndetse n’abandi bana batabashije kuza muri aya mahugurwa ibijyanye no gucunda, kuboha, kubyina, kumasha, gukama n’ibindi.

Ubuhanga aba bana bungukiye muri aya mahugurwa y’umuco babumurikiye ababyeyi babo, abayobozi b’ingoro ndangamurage zo mu Rwanda, ndetse na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Amb Joseph Habineza, wabatangarije ko gusigasira umuco wabo ari umusingi uzabageza ku iterambere rirambye kuko, ubitse byinshi kandi byiza utasanga ahandi aho ariho hose ku isi.

Dore amwe mu mafoto agaragaza ubuhanga aba bana bungukiye muri aya mahugurwa:

Umulisa uyobora inzu ndangamurage zo mu Rwanda amurikira ababyeyi ibyo abana bungukiye mu mahugurwa.
Umulisa uyobora inzu ndangamurage zo mu Rwanda amurikira ababyeyi ibyo abana bungukiye mu mahugurwa.
Aba barinze urugo rw'umwami.
Aba barinze urugo rw’umwami.
Ababyeyi bari benshi baje gushyigikira abana babo.
Ababyeyi bari benshi baje gushyigikira abana babo.
Abana batojwe no kuboha.
Abana batojwe no kuboha.
Abayobozi bafatanyije n'abana kwizihirwa babyina.
Abayobozi bafatanyije n’abana kwizihirwa babyina.
Gukirana nabyo biri mu byo abana batojwe.
Gukirana nabyo biri mu byo abana batojwe.
Gusimbuka urukiramende biri mu muco nyarwanda kuva na kera.
Gusimbuka urukiramende biri mu muco nyarwanda kuva na kera.
Gukirana nabyo biri mu byo abana batojwe.
Gukirana nabyo biri mu byo abana batojwe.
Uyu yaboshye isinde abashumba bitwikiraga baragiye.
Uyu yaboshye isinde abashumba bitwikiraga baragiye.
Minisitiri Joe ati "Zirakamwa".
Minisitiri Joe ati "Zirakamwa".

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umuco wacu tuwusigasire tuwuhere mu bana bawukurane bityo ntuzashire ngo tuwubure kuko natwe twahita twibura

abasi yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

thanx rutindukanamurego kuri izi nkuru nziza zigaragaza ko umuco wacu uri kurandaranda ugana mu bana bato , kandi bakaba barajwe ishinga no kuwimakaza. big up to kigalitoday

nana yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

wouuuuuuuuuuuu congs to inmr

fpof yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka