Nyuma y’akaruhuko gato kari katewe n’imikino ikipe y’igihugu Amavubi yari ifite, Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeje, aho imikino igeze ku munsi wa 27 wa Shampiona.
Amagaju arakira APR Fc i Nyamagabe, abafana ba Rayon Spors bawuhanze amaso
Umwe mu mikino itegerejwe kuri uyu wa Gatatu, ni umukino uza guhuza APR Fc aho iza kuba yakiriwe n’Amagaju i Nyamagabe, umukino APR Fc itegereje ko iwutsinze byakomeza kuyiha amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiona aho ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 58.

Ku rundi ruhande abafana b’ikipe ya Rayon Sports bategereje ko APR Fc iramutse itakaje uyu mukino, byayifasha kongera kuyotsa igitutu, aho amakipe yombi aramutse atsinze imikino yose asigaje nyuma y’uyu munsi, byazatuma Rayon Sports irangiza iri imbere ya APR Fc.

Espoir na Rwamagana zirarwana inkundura yo kutamanuka
Undi mukino utegerejwemo no guhangana cyane, ni umukino uza guhuza Espoir iri ku mwanya wa 13 n’amanota 25, ndetse na Rwamagana iri ku mwanya wa 15 n’amanota 23, aho Rwamagana iramutse itsinze uyu mukino yahita ica kuri Espoir, mu gihe Espoir nayo iwutsinze yakongera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere.
Imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 07 Kamena 2016
Bugesera 3-0 Gicumbi Fc
AS Kigali 3-2 Etincelles
AS Muhanga 1-1 Sunrise Fc
Imikino yo kuri uyu wa Gatatu
Amagaju Fc vs APR Fc (Nyamagabe)
Musanze Fc vs Police Fc (Nyakinama)
Rwamagana City Fc vs Espoir Fc (Ferwafa)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR Ndayishyigikiye nyifurije amahirwe