Kiuri uyu wa Gatatu taliki ya 08 Kamena 2016, ni bwo hatangajwe inzira zizifashishwa mu isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda, rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya 8.

Nk’uko byatangajwe n’itsinda rishinzwe gutegura Tour du Rwanda biteganijwe ko Tour du Rwanda 2016 izatangira taliki ya 13 kugera 20/11/2016, aho izatangira basiganwa umukinnyi ku giti cye maze hakabarwa igihe yakoresheje (Individual Time trial).

Iri siganwa rya 2016, rizaba rigizwe n’uduce turindiwi ndetse no gusiganwa umuntu habarwa igihe yakoresheje, maze rikazarangira hakozwe intera ingana na kilometero Kilometero 818.7, mu gihe muri Tour du Rwanda ya 2015, abasiganwa bari basiganywe ku ntera ya Kilometero 939.
Abafatanyabikorwa b’iri siganwa nabo bari bahari





Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2016

Imwe mu nzira yari imenyerewe yavaga Muhanga ijya Rubavu, ndetse na Rubavu kujya i Kigali, zakuwemo ahubwo hongerwamo Karongi-Rusizi ndetse na Rusizi-Huye, mu gihe kandi agace kavaga Rwamagana kerekeza Musanze nako katari muri Tour du Rwanda 2016.
Kugeza ubu, amakipe agera kuri 30 niyo amaze kwiyandikisha kwitabira iri siganwa, harimo nka Bike Aid yo mu Budage ikinamo Nsengimana Jean Bosco na Hadi Janvier, ndetse na Dimension Data yo muri Afurika y’epfo ikinamo Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana.
Ohereza igitekerezo
|
Yego izompinduka ninziza kuko buriwese utuye mugihugu aba agomba kwiheramaso kuribyobyiza.nange nfite impano yogutwara igare umwanya munini ntararuha kandi burihantu none mwamfasha iki?.0727878325&0787603048.Phone number zange. murakoze.