Kumenya gutegura indryo yuzuye ngo byagabanyije bwaki
Abatuye Umurenge wa Gitoki muri Gatsibo bizera ko kumenya gutegura indyo yuzuye hari icyo byagabanyije ku ndwara ya bwaki yahagaragaraga.

Mu gukomeza kurwanya indwara ya bwaki mu Karere ka Gatsibo hashyizweho gahunda y’igikoni cy’umudugudu, ababyeyi batorezwamo gutegura indryo yuzuye.
Kampayana Felicite, umwe mu babyeyi bo muri uyu murenge, avuga ko kugabanuka kw’indwara ya bwaki babikesha inyigisho zigamije ku kwita ku buzima bw’abana babo zirimo no kumenya gutegura indryo yuzuye.
Agira ati “Ubuyobozi bwaradufashije butwegereza abajyanama b’ubuzima baduha amahugurwa ku gutegura indryo yuzuye. Urebye imyumvire twari dufite mbere yo kumva ko bisaba umuntu wifite bitandukanye cyane n’ubu kuko ubu twarahumutse.”
Ikindi cyafashije imiryango itandukanye guhashya iyi ndwara, ni ubufatanye bw’abagabo n’abagore kuko ngo mbere imirire y’abana yaharirwaga abagore gusa. Ariko ubu abagabo nabo bafashe iya mbere birinda icyatuma imiryango yabo igaragara nabi.
Muvandimwe Enock, umuyobozi wungirije ku kigo nderabuzima cya Gitoki, avuga ko hari impinduka nziza mu kugabanuka kw’indwara ziterwa n’imirire mibi, bitewe n’ingamba zitandukanye zirebana n’ubuzima bw’umwana zihera ku midugudu.
Ati “Imibare dufite y’abana twakira bagaragaraho ikibazo cy’imirire mibi igaragaza ko byagabanutse cyane ugereranyije na mbere. Ni ikimenyetso kigaragaza ko abaturage bamaze guhindura imyumvire ariko n’ubukangurambaga buracyakomeje.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo nabwo buvuga ko raporo bahabwa n’abajyanama b’ubuzima zigaragaza koi zo ndwara nka mbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|