Uwashinjwaga kunyereza mazutu muri CHAN yagizwe umwere

Rwabidadi Aimable washinjwaga kunyereza mazutu yagombaga gucanira sitade ya Huye mu marushanwa ya CHAN, yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Huye.

Rwabidadi washinjwaga kunyereza umutungo wa leta yagizwe umwere.
Rwabidadi washinjwaga kunyereza umutungo wa leta yagizwe umwere.

Rwabidadi, umukozi wa Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), niwe wari ushinzwe gutanga mazutu yakoreshwaga muri moteri yacaniraga sitade ya Huye igihe cya CHAN.

Ubwo yitabaga urukiko kuri uyu wa gatatu tariki 8 Kamena 2016 yagaragaraye mu mwenda wa roza wabarwa n’imfungwa, asomerwa ku cyaha ashinjwa cyo kunyereza umutungo wa leta agura mazutu nke kandi afite ubushobozi bwo kugura ihagije.

Mazutu nke niyo yatumye moteri izima bituma umukino wahuzaga ikipe ya Cameroun n’iya Ethiopia uhagarara iminota 12, hari tariki 21 Mutarama 2016.

Byashingirwaga ku mpapuro zihesha mazutu yasanganywe zifite agaciro ka miliyoni 1.3Frw zagiye zisaguka ku yindi mikino. Ngo ntiyari yaragiye azerekana ku kazi ke ngo zibe zaherwaho igihe hakenewe indi mazutu.

Ibyo Rwabidadi aregwa ari we n’abamwunganiraga barabihakanye bakanerekana ko ikibazo cyabayeho cyari ikibazo kidafite aho gihuriye na mazutu. Byongeye hakaba hari mazutu iteretse itegerejwe gushyirwa muri moteri, bityo akaba nta mutungo yanyereje nta n’isano afitanye n’izima rya moteri.

Ku bijyanye n’izo mpapuro zihesha mazutu yasanganywe, yireguye avuga ko kuba nta biro yari afite akoreramo mu gihe cya CHAN, impapuro nyinshi z’akazi yazibikaga mu modoka y’akazi ateganya ko igihe imikino izaba irangiye azakora raporo igaragaza ibyo yakoresheje.

Hashingiwe ku buhamya butandukanye bwagiye butangwa, hagaragazwa ko mazutu ijya muri moteri itigeze ibura ngo byitweko amafaranga yari agenewe kuyigura yanyerejwe.

Urukiko rwagaragagaje ko ibyo ubushinjacyaha bushinja Rwabidadi nta bimenyetso bifatika bufite.

Urukiko rwahise rwanzura ko iki cyaha cyo kunyereza umutungo wa leta kitamuhama, busaba ko yahita afungurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bari baramurenganyije birazwi ahubwo hakurikiranwe ababyihishe inyuma bashikirizwe ubutabera nano Rwabidadi Aimable yararenga Naga Azira ubusa. Imana ishimwe ko yarekuwe ma

habaho jean yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka