Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Antonio Souaré Mamadou, umwe mu baherwe bakomeye bo muri Afurika ndetse no muri Guinée Conakry yari ageze mu Rwanda, aho azanywe no gushora imari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo ibijyanye n’ingendo (transport), itumanaho, imikino, imyidagaduro ndetse n’ibindi.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yatangaje ko urugendo Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yakoreye muri Guinée Conakry, ari rwo rwabaye imbarutso yo kumva ko yashora imari mu Rwanda kuko yabonye ari igihugu kizi ibyo gikora kandi kiyobowe neza
Yagize ati “Ibyo u Rwanda rwakoze mu myaka 10, hari benshi batabikoze mu myaka 50, igihugu cy’u Rwanda kiri Sérieux, ibyo Kagame yakoze bitanga icyizere, ibyo abavuga bari hanze bitandukanye n’ibyo ubona iyo ugeze mu gihugu.”
“Kagame ni urugero rwiza muri Afurika, ibyo u Rwanda rwaciyemo, si buri wese wabasha kubisohokamo nk’uko u Rwanda rwabigenje”

Yatangiye gukorana na Sosiyete y’imikino y’amahirwe izwi nka “Rwanda Games”
Ubusanzwe uyu muherwe asanzwe afite sosiyeye ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe (Betting), izwi nka Guinnée Games, aho yatangaje ko ubu amaze amezi atandatu atangiye ubufatanye na Sosiyete yo mu Rwanda izwi nka Rwanda Games, sosiyete izamurika ibikorwa byayo mu minsi iri mbere
Birakwiye Toussaint uhagarariye Rwanda Games, yatangaje ko ari sosiyete ije kugira byinshi ihindura mu mikino y’amahirwe, ndetse kandi bakaba banifuza kubyaza umusaruro ubuyobozi bwiza, ndetse kandi bakagira uruhare kugira ngo Abanyarwanda bagire icyo bakura muri iyo mikino kandi n’amakipe yo mu Rwanda amenyekane
Yagize ati “Turashaka kubyaza umusaruro ubuyobozi bwiza, turashaka kwereka abashoramari ko dufite ubushake bwo gukora kandi tubishoboye, Rayon izamenyekana ryari hanze? Kiyovu se?turashaka kuzamura Sport yo mu Rwanda, abanyarwanda nabo bakagira icyo bakuramo ku buryo kandi nko mu mwaka tuzaba tumaze guha akazi abagera ku 120”

Ku ruhande rw’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB, bo baratangaza ko gahunda ari ukurohereza abafatanyabikorwa, ku bauryo umushoramari agomba kubona inyungu, ndetse n’amafaranga agasubira mu banyarwanda binyuze nko guhabwa akazi nk’uko byanatangiye kuri Rwanda Games.


Antonio Souaré Mamadou, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu, asanzwe afite ibigo by’imari bitandukanye muri Guinea, aho usibye ikitwa Guinee Games, afite kandi n’ikigo cyitwa CIS Media gifite Radio na Televiziyo bizwi nka CIS TV na CIS Radio, akagira imigabane muri MTN Guinee, ndetse akaba anafasha gushyira ubwatsi bw’ubukorano ahantu hatandukanye muri Guinea, ndetse kandi akaba bimwe muri ibyo bikorwa ashobora no kuzabikorera mu Rwanda.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
MURAKAZANEZA,turabishimiye
ya bababa!urusimbi ngo ishomari?
Ikaze murisanga bwana Mamadou.nukur ntaco utazogerako
abantunkabo barakenewe gushorimari muRwanda
Murakaza neza mu Rwanda ,icyo nasaba nuko hazitabwa kurubyiruko mutangwa ryakazi
Murakaza neza mu Rwanda ,gushora imari mu Rwanda nibyiza icyo nsaba nuko hazitabwa ku rubyiruko cyane mu gutanga akazi