Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, yamenyesheje Inteko ko muri 2016/2017, hazabaho guhanika imisoro ku bicuruzwa birimo imyambaro n’inkweto bya ‘caguwa’ hamwe n’isukari iva hanze y’akarere u Rwanda ruherereyemo, ariko ko hari n’ibindi bicuruzwa bizasonerwa imisoro kugera kuri 0%.

Kuri uyu wa gatatu ubwo yasobanuraga umushinga w’ingengo y’imari ya Leta izaba ingana na miliyari 1949.6FRW, Ministiri Gatete yavuze ko gukuraho imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa no kuyihanika ku bindi, biri mu ngamba Leta isanga zafasha kugera ku ntego yiyemeje.
Ministiri Gatete yagize ati ”Mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa iwacu tunagabanya ibitumizwa mu mahanga, umusoro ku myenda yambawe uzava ku madolari 0.2 $/kg ugere ku madolari 2.5$/kg; naho umusoro ku nkweto zambawe ukaziyongera kuva ku madolari 0.2$/kg kugera ku madolari 5$/kg”.
Mu byasonewe umusoro kugera kuri 0% harimo imashini zikora imihanda, imodoka zitwara ibirenze toni 20, izitwara ibisukika, n’izitwara abantu barenze 50; hari kandi n’ingano zaba izitonoye cyangwa izidatonoye; ibikenerwa by’ibanze mu nganda(raw materials), ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho, ndetse n’ibikoreshwa mu nzego z’umutekano.
Yavuze ko mu bizasoreshwa ku kigero cya 10% harimo imodoka zitwara ibintu bipima hagati ya toni eshanu na 20, ndetse n’izitwara abantu bari hagati ya 25 na 50; kandi ko isukari itumizwa hanze y’isoko ryo mu karere u Rwanda ruherereyemo, izajya isoreshwa kuri 25% mu gihe itarenze toni ibihumbi 70.
Depite Bamporiki Eduard yahise agaragaza impungenge ko abanyamafaranga mu gihugu bashobora kwihutira kugura no guhunika imyenda ya caguwa myinshi cyane, ku buryo ngo byazabangamira imyenda igiye gukorerwa mu Rwanda hamwe no gukwepa imisoro mu gihe izaba itangiye gusabwa.
Yakomeje kandi ati ”Ejo imisoro yajyaho inganda zitaruzura, imyenda ya caguwa ikareka kuzanwa mu gihugu, abantu bakabura imyenda yo kwambara.”
Mugenzi we, Depite Kankera Marie Josee yakomeje asaba ko umusoro uzakwa ku isukari iva hanze y’akarere, ngo wasabwa ari uko habanje gusuzumwa niba akarere ubwako kihagije kuri icyo gicuruzwa.
Ministiri Gatete yashubije Inteko ko uko byagenda kose mu gihe kitarenze imyaka itatu, ngo nta mwenda wa caguwa uzaba ucyinjira mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.
Ohereza igitekerezo
|
Intambwe Yambere Yo Kuduteza Imbere Ni Ukuduha Aho Turangura Ibyo Bikorerwa Iwacu Niba Bihari , Maze Iyakabiri Bakuriza Imisoro Nibindi Byatugeza Kukurimbura Burundu Ibikuburano Byabazungu Murakoz!
AHUBWO BARASHAKA KONGERA ABASHOMERI NIBISAMBO AHO KUGABANUKA IYO CAGUWA BAVUGA ITUNZE BENSHI KD NABO BARABIZI.
NYABUNE NTUMWA ZARUBANDA NIMUTUVUGANIRE NICYO TWABATOREYE NAHUBUNDI RUBANDA RUGUFI RURAZA KWAMBARA UBUSA TU!
Ni gute twakwizera akamaro ko guca caguwa sima iva hanze igura make kurenza ikorerwa mu Rwanda? Matelas zo hanze zigahenduka kurenza izo mu Rwanda ubwo se rubanda rugufi ruzabaho rute mu bihenze ibiciriritse bimaze gucika? Nge numva ibyo byo mu Rwanda byakamanje kugera ku isoko kdi bihendutse tukamanza tukumva ko tugiye mu nyungu atari mu gihombo.
Tugiye Kubwambara Tuuu!
iyo gahunda yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu ndetse no mukarere ni nziza ,ariko nabwo bikozwe kuburyo bwikuse byabangamira byinshi Ku bukung u. bwigihugu . urwo nurugendo rushobora gutwara igihe kirekire ariko bibaye bigiye gahoro ,inganda zo mu gihugu no mu karere bika banza bikiyubaka .nge numva hakabaye hanarebwa Ku bushobozi byabaguzi bazagura ibyo bicuruzwa (purchasing power) kuko hari impungenge ko bishobora kuza bihenze Ku buryo abaturage baba batabasha kugura iyo mwenda nikweto
NIBA BACIYE BACIYE CAGUWA BATEKEREZE KU BANYARWANDA YARI ITUNZE MU RWEGO RWO KWIHANGIRA UMURIMO BABAWIRE IKINDI BAKORA NGO BARAMUKE CYANE KO ABASHOMERI BARI BARABONYE UBUHUNGIRO.Ndumva inteko yabirebaho cg habeho ibarura mu mujyi wakigali barebe abo yari itunze.