
Iyi gahunda iratangirana n’umwaka w’ubwisungane wa 2016/2017, nk’uko Sheikh Bahame Hassan, ushinzwe amajyambere n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y”ubutegetsi bw’igihugu, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 10 Kamena 2016.
Yagize ati “Iyi gahunda yo gukangurira abaturage kwitabira gukoresha ubwisungane mu buvuzi twayishyize no mu nsengero, kugira ngo abanyamadini mu mwanya bafata bigisha ijambo ry’Imana, banagire iminota micye basagura yo gukangurira abayoboke babo ibyiza by’ubwisungane mu buvuzi, kandi turizera ko bizatanga umusaruro ushimishije.”

Yabitangarije mu nama yahuje ikigo cya RSSB gifite mu nshingano ubwisungane mu buvuzi na MINALOC, bagaragazaga uko ubwitabire bwa mituweli buhagaze mu mwaka usoza n’aho kwitegura umwaka utaha bigeze.
Mu mwaka w’ubwisungane mu buvuzi wa 2015-2016, bwitabiriwe ku kigero cya 81.6%. Akarere kahize utundi kabaye Kicukiro kitabiriye ku kigero cya 95.1%, akanyuma kaba aka Rubavu kitabiriye ku kigero cya 69.5%.

Umuyobozi w’agateganyo wa RSSB Dr Hakiba Solange, yatangaje ko ubu bwitabire butari bubi ariko hakwiye ubukangurambaga bwimbitse mu baturage, kugira ngo ubwisungane mu buvuzi bwishyurirwe ku gihe kandi bwishyurwe na benshi.
Bitganyijwe ko iki gikorwa kitazakorerwa mu nsengero gusa, kuko kizanakorerwa no mu midugudu itandukanye mu bihe by’umuganda, kikazagera mu masoko no mu ngo. MINALOC ivuga ko kandi yatangiye guhugura abakangurambaga bazifashishwa muri iki gikorwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|