
Ibi bigega byatashywe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11 Kamena 2016, biherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Perezida Kagame yavuze ko iki gikorwa sosiyete ya SP yakoze cyungura igihugu, muri iki gihe ibikomoka kuri peteroli na byo bikomeje kumanuka mu biciro ku isoko.
Yagize ari "Twizeye ko uyu mushinga uzakomeza kwaguka ukagera ku rwego twifuza mu gihe cya vuba. Ni byiza ko ubu bushobozi tububonye mu gihe igiciro cya peteroli gikomeje kumanuka. Ibi biratwereka ibigerwaho iyo Leta n’abikorera bafatanyije mu iterambere. Ni intambwe yo kwishimirwa."

Ibi bigega bije kunganira ibindi biherereye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Nyarugenge na byo bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 30 z’ibikomoka kuri peteroli.
Perezida Kagame ati "Hari umuntu twaganiriye mu gitondo bintera kuribwa ahantu; ambwira ko avuye muri Hotel Marriot agasanga mu biribwa izakenera, izajya ivana ibijumba n’ibishyimbo hanze y’igihugu!"
Iyi ni intambwe u Rwanda ruteye mu kwihaza kuri peteroli bitewe n’uko ubusanzwe iyo imodoka ziyizana zigiriye ikibazo mu nzira cyangwa iyo ibiciro byabyo byazamutse ku masoko mpuzamahanga, ibiciro by’ibicuruzwa muri rusange na byo birazamuka.
Ibi bigega byifashishwa mu kubika ibikomoka kuri peteroli nka lisansi, mazutu na benzene itwara indege.



Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today.
Niba ushaka kureba andi mafoto menshi, kanda HANO.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gatsata ni muri Gasabo si muri Byarugenge