
Babisabwe ubwo hatangizwaga imurikabikorwa by’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kanjongo mu i Tyazo, kuri uyu wa 09 Kamena 2016.
Aya maguriro (selling point) agiye kubakwa ku muhanda mushya uva Nyamasheke ugana Karongi, ngo azafasha abaturage kugurisha umusaruro wabo, kumenyekanisha ibyo bakora no gukangurira ba mukerarugendo gusura aka gace gafite ubwiza buhebuje.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Ubukungu, Ntaganira Josue Michel, yavuze ko aya maguriro agiye gushyirwa ku mihanda azatuma abaturage mu ngeri zose babona aho bagurishiriza umusaruro wabo.
Ngo bazabanza guhugura abazayakoresha ndetse babahe ingendoshuri, kugira ngo bazabashe kuyabyaza umusaruro witezwe.
Yagize ati “Turi mu nyigo yimbitse y’aya masoko yunganira amasoko manini. Tuzashaka amafaranga ahagije tubaze abaturage ibibabereye, twigishe abaturage bacu, ku buryo ibizahajya ari ibintu by’agaciro ku rwego mpuzamahanga. Uyu muhanda twahawe tugomba kuzawubyaza umusaruro”.
Uhagarariye abatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamasheke, Albert Nzacahinyeretse, yavuze ko ayo masoko azagera ku ntego abaturage nibakomeza gukorera hamwe bafite intego, bagakora ibintu byinshi kandi by’agaciro bikazaba icyitegererezo.
Yagize ati “Tugomba gufatanya twese tugahindura imyumvire tukava muri gakondo.Bizadusaba gutinyuka gusobanura ibyo dukora no kubyamamaza dufatanyije n’ubuyobozi”.
Umwe mu berekanye ibyo bagezeho,Tuyisenge Placide uhagarariye koperative ikora ibijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku muco (Nyungwe Culture Village), avuga ko ayo masoko mato bayatangiye, bakururira abahisi n’abagenzi kwisanga mu bukerarugendo bushingiye ku muco.
Avuga ko ayo maguriro azasanga babigeze kure kuko berekana uko aba kera bagenzaga benga inzoga, bakora imiti, uburyo basoroma icyayi, n’uburyo abaturiye Nyungwe bahinga.
Ati “Abakerarugendo barabukunda cyane kandi dufite umwihariko utasanga ahandi mu Rwanda”.
Hateganyijwe ko hazashyirwaho amasoko mato cyangwa amaguriro arenga icumi.
Ni igitekerezo cyagarutsweho cyane nyuma yo kubona bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byagaragaraga mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa rizamara iminsi ibiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|