Isuzuma ryakozwe n’iyi minisiteri ryerekanye ko mu myaka ibiri ishize, ni ukuvuga 2013 kugeza 2015, imanza Leta yatsinze zari ku kigero cya 65% mu gihe muri uyu mwaka wa 2016 zazamutse zigera kuri 72%.

Byavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa 9 Kamena 2016, igahuza MINIJUST n’abanyamategeko bo mu bigo bya Leta, mu rwego rwo kwisuzuma ngo barebe uko bitwara mu manza Leta ishorwamo hagamijwe kuyirinda igihombo.
Umunyamabanga uhoraho muri MINIJUST, Kalihangabo Isabelle, avuga ko abayobozi b’ibigo batangiye kumva akamaro k’abanyamategeko none ngo umusaruro ni mwiza.
Ati “Ibigo byinshi ntabwo byari bizi akamaro k’abanyamategeko bigatuma bitamenya aho bigomba kubakoresha, ariko kuva twatangira gukangurira abayobozi babyo kugisha inama aba banyamategeko, imanza Leta ishorwamo zaragabanutse ndetse n’izo iburanye nyinshi ikazitsinda”.
Akomeza avuga ko kugera kuri iyi ntambwe byatewe n’uko abanyamategeko bongereye imbaraga mu gucunga neza amasezerano ya Leta, ku buryo aho babona hayishora mu manza bagerageza kuhagabanya biciye mu nzira y’ubwumvikane.

Tuyishime Fidèle, Umunyamategeko mu Karere ka Huye, avuga ko mu gihe cyashize akazi bakoraga kari aka noteri gusa ntibahabwe umwanya wo gutanga inama.
Ati “Hagati ya 2006 na 2009 henshi mu turere nta banyamategeko bari bahari, n’aho babonekaga bakaba ari ba noteri ntibamenye ko bagomba gutanga inama mu by’amategeko, none ubu twarabihuguriwe ku buryo dutanga inama zirinda ibigo dukorera kujya mu manza za hato na hato”.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, asaba abanyamategeko guhagarara neza ku mwuga wabo.
Ati “Uko habaho kutumvikana mu rwego rw’amategeko bigasaba kujya mu nkiko cyangwa ubundi bukemurampaka, ni ko umunyamategeko asabwa guhagarara ku cyubahiro cy’umwuga we kugira ngo agere ku ntego”.
MINIJUST yiyemeje kuzajya ikoresha inama nk’izi rimwe mu gihembwe, kugira ngo hanozwe imikorere y’abanyamategeko bityo bahagararire neza Leta mu bigo bakorera.
Ohereza igitekerezo
|