Umuntu umwe yakize, babiri ni bo bari kuvurwa Marburg

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko umuntu umwe (1), yakize mu gihe babiri (2) ari bo bari kuvurwa Icyorezo cya Marburg.

Ntawapfuye, nta n’uwanduye mushya wabonetse kuri iki cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko kugeza ubu, inkingo zimaze gutangwa ari 1070.

MINISANTE itangaza ko hashingiwe ku ishusho rusange y’Icyorezo cya Marburg mu Rwanda n’imbaraga zashyizwe mu guhangana na cyo, kugitsinda biri hafi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka